Ubukungu

Musanze – Gacaca: Bamaze imyaka itatu bategereje ingurane z’ibyangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi

Photo

Ni umuyoboro w’amashanyarazi unyura mu turere dutatu Gakenke, Musanze na Burera ukaba umwe mu yagarutsweho kenshi mu itangazamakuru kubera idindira ryawo nyuma y’uko wari waratangiwe na kompanyi y’abahinde yitwa “SPENCON” mu 2016 ikaza kunanirwa kuwurangiza kugeza ubwo yaje no kuwusiga ugasubukurwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) cyasoje imirimo yo kuwukora mu mpera z’umwaka ushize wa 2019.

Hari abaturage bo mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze babwiye Tv/Radio1 ko ikorwa ry’uyu muyoboro ryabangirije imyaka kugeza magingo aya bakaba batararihwa, aho bagaragaza impungenge ku kwishyurwa kwabo mu gihe uyu muyboro wamaze kurangira ndetse bagenzi babo bo bakaba baramaze kwishyurwa bo bagasigara.

Ubwo cyamurikaga ku mugaragaro uyu muyoboro mu kwezi kwa 10 k’umwaka ushize wa 2019, ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu cyari cyasobanuye ko impamvu iyubakwa ry’uyu muyoboro ryarinze rirangira hari abaturage bangirijwe imyaka batishyuwe, ari amakosa yakozwe n’uwari watangiye uyu mushinga akaza kuwusiga atawurangije, Ing. NZAMURAMBAHO Marcel uhagarariye iki kigo mu ntara y’amajyaruguru yavugaga ko bagiye gukora ubugenzuzi ngo hamenyekane abacikanwe no kubarurirwa imitungo yangijwe ngo nabo bishyurwe.

Ni ijambo ryatangaga icyizere ku bacikanwe nyamara n’ubundi amezi ashize ari atatu nta kimenyetso cyo gusubizwa bafite. Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi EDCL kivuga ko atari uko cyarangaranye aba baturage, ahubwo ngo hagikurikizwa inzira ziteganywa n’amategeko mu gushaka abagenagaciro bazajya kubarira aba baturage ngo hamenyekane amafaranga bagomba kurihwa, ibi ngo bikaba bishobora kurangirana n’uku kwezi kwa mbere nk’uko NYANDWI Naphtal ushinzwe ingurane muri iki kigo yabibwiye TV/Radio1.

REG ivuga ko nubwo uyu mushinga wa “SPENCON” wakoreye mu turere dutatu, mu karere ka Musanze ariho hasigaye ibi bibazo by’ingurane aho abagera kuri 69 ngo ari bo bamaze kubigaragaza, aba bashobora kwiyongera cyangwa bakagabanuka ubwo abagenagaciro b’umwuga bazaba baje kubabarira ari nabo bazagaragaza amafaranga bagomba kwishyurwa.

Ngo nta mpungenge kandi kuba iyi mitungo igiye kuzagenerwa agaciro nyuma y’imyaka irenga itatu yangijwe kuko ngo urutonde rw’ibyagiye byangizwa byose ruhari icyo abagenagaciro bazakora gusa ari ukubiha agaciro bishobora gukorwa mu kwezi gutaha



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top