Ubukungu

Musanze: Hari abadaha agaciro ubworozi bw’amatungo magufi

Photo

Hirya no hino mu bice by’icyaro ni hake wasanga ingo zitarimo byibuza itungo rimwe rigufi nk’inkoko, urukwavu, ihene , intama n’ayandi, nyamara burya ngo hari bamwe mu boroye bene aya matungo bo batibarira mu borozi kuko hari ababikora nko kurangiza umuhango cyangwa by’umugenzo gusa ariko aya matungo badafite ikindi bayategerejeho kiganisha ku kwiteza imbere.

Nyamara abakurikirana iby’ubukungu bo ngo bamaze kuvumbura ko ahubwo bene ubu bworozi bushobora kugira uruhare runini mu iterambere ry’abaturage cyane cyane ab’amikoro make bishingiye ku kuba akenshi budasaba igishoro kinini nk’uko RUCYAHANA Andrew Mpuhwe umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabigarutseho aganira na TV/Radio one.

Iyo urebye mu muco nyarwanda usanga itungo ryagiye rihabwa agaciro kanini ari inka gusa benshi banakunze gufata nk’ikimenyetso cy’ubukungu n’icyubahiro naho andi matungo magufi ugasanga bayafata nk’ay’abaciriritse, ari nabyo bamwe bakigenderaho bumva ko korora amatungo magufi bisa n’amaburakindi nyamara hakaba abandi bemeza ko korora amatungo magufi na byo bikozwe neza bishobora gufasha bene byo kwiteza imbere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top