Ubukungu

Musanze: Iyubahirizwa ry’ibiciro by’ingendo rikomeje kuba umugani

Photo

Ikibazo cy’abatwara abagenzi mu modoka bazamura ibiciro bigasumba ibiba byarateganyijwe n’ikigo ngenzuramikorere RURA, kivugwa mu mihanda itandukanye ituruka mu karere ka Musanze igana hirya no hino, cyane cyane aho gikunze kugarukwaho kenshi ni mu muhanda Musanze Kinigi, Musanze Butaro, Musanze Kidaho, Musanze Mukamira n’ahandi, Abatwara abagenzi muri iyi mihanda ngo barabizi neza ko kuzamura ibiciro uko bishakiye ari amakosa ariko ngo bafite impamvu zumvikana zituma babirengaho irimo n’imihanda mibi.

Ku ruhande rw’abagenzi bo ntibahwemye kuvuga ko ibi bakorerwa ari ukwibwa ku mugaragaro kandi byitwa ko bafite inzego zibareberera, ariko iki kibazo kigakomeza gukururana ubudakemuka.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyaruguru ivuga ko iki kibazo ikizi kandi ku bufatanye na RURA ngo bajya bagerageza gukurikirana iyubahirizwa ry’ibiciro biba byaragenwe, gusa imvugo y’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi ntara CIP Rugigana Alexis ikumvikanisha ko bishobora kuba byitabwaho gusa mu ngendo z’abanyeshuri nk’uko ngo biherutse gukorwa hakagira n’ababihanirwa. Gusa akavuga ko kuba iki kibazo kigikomeje kugaragara bagiye gufatanya na RURA bakongera kugihagurukira

Iki ni ikibazo kimaze igihe kigaruka, amasezerano yo kugikemura nayo agatangwa kenshi anogeye amatwi ariko umusaruro wayo ukabura kuko abagenzi batabura gukomeza gutaka. Mu mpera z’umwaka ushize Guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yari yatanze isezerano ko iki kibazo kigiye gukemuka nyamara n’uyu munsi kikaba ntaho kirajya.

Abaturage barasaba ko hashyirwaho ingamba zigamije gufasha mu iyubahirizwa ry’ibiciro biba byarateganyijwe, abatwara abagenzi nabo bagasaba RURA kujya igena igiciro igindeye ku miterere yihariye y’imihanda bakoreramo hirindwa ko hari uwabihomberamo, nk’uko hari abitwaza ko bazamura ibiciro birinda igihombo bahura na cyo baramutse bubahirije igiciro cyagenwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top