Ubukungu

Musanze: Ngo “Covid 19” igiye kuba igipimo ku mikorere y’amakoperative

Photo

Amakoperative nibura 20 mu yakorera mu murenge wa Muhoza ufatwa nk’izingiro ry’umujyi wa Musanze amaze kugoboka abanyamuryango bayo muri ibi bihe imirimo bari basanzwe bakuraho amaramuko yahagaze.

Mu gihe abagezweho n’ubwo bufasha bwaturutse mu makoperative yabo babyishimira nk’inyungu yo kwishyira hamwe, hari abandi bakomeje kwijujutira kuba amakoperative yabo nta na gito yigeze abafasha nyamara ngo mu gihe bari bagikora batarasibaga gutangamo umusanzu mu makoperative yabo.

Urugero ni urw’abibumbiye muri koperative CVM y’abatwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze, bavuga ko hejuru y’umusanzu wa buri munsi batanga muri iyi koperative ngo ubu nta kintu irimo kubafasha mu gihe amaramuko yabo bayakeshaga kujya mu muhanda ubu bikaba bitemewe.

MUTSINDASHYAKA Evariste umaze amezi atatu ayobora iyi koperative, avuga ko ikibazo bagize ari imicungire mibi y’umutungo yaranze abahoze bayobora iyi koperative, byatumye amafaranga bafite kuri ubu bashoboraga kugobokesha abanyamuryango bayo agera kuri miliyoni imwe gusa asa n’ubusa mu banyamuryango 1800 iyi koperative ifite bivuze ko buri munyamuryango yagombaga guhabwa amafaranga magana atanu y’u Rwanda (500Frw).

Iyi koperative CVM igizwe n’abanyamuryango 1800, buri wese wakoze aba agomba gutanga amafaranga 100 ku munsi y’umusanzu winjira muri koperative bivuze ko bose baramutse bakoze muri koperative hakwinjiza ibihumbi 180 ku munsi umwe, mu kwezi akaba miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana ane.

Icyakora kuko ngo bose atariko bakora buri munsi bituma rwiyemezamirimo wigenga wahawe akazi ko gukusanya uyu musanzu aha koperative ibihumbi Magana arindwi buri kwezi, muri aya hakavamo ibyo koperative iba igomba kwishyura birimo ubukode bw’inzu bafitemo icyicaro n’imishahara y’abakozi hagasaguka byibuza ngo nk’ibihumbi Magana atatu.

Aya nayo uyabaze mu gihe cy’imyaka itanu iyi koperative imaze ibonye ubuzima gatozi yaba amaze kuba byibuza miliyoni 18, nyamara ubu ngo hariho miliyoni imwe n’ibihumbi umunani gusa.

HABIREMYE Daniel ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze akavuga ko nubwo iki cyorezo cya “Covid 19 ari ibyago byagwiriye isi ariko kigiye kuba n’igipimo ku mikorere y’amakoperative kandi ibi ngo bikazagira inkurikizi, kuko abashinzwe kureberera amakoperative bazabiheraho bafata izi ngamba z’ivugururamikorere.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative kivuga cyeruye ko kwibumbira muri koperative atari umugenzo, ahubwo ari uburyo buba bugomba guteza imbere buri munyamuryango nyamara henshi abanyamuryango b’amakoperative cyane cyane ay’abanyonzi n’abamotari usanga bavuga ko kuba muri koperative ntacyo bibamariye ahubwo bakazifata nk’izigamije kubanyunyuza imitsi gusa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top