Ubukungu

Musanze: Twubahirije ibiciro bya RURA twahomba-Abashoferi

Photo

Abatega imodoka zitwara abantu mu buryo bwa Rusange mu karere ka Musanze barinubira ko hari aho ibiciro byagenwe na RURA bitarimo gukurikizwa bakishyuzwa amafaranga menshi babwirwa ko ari ukwishyurira n’imyanya itarimo kugendamo abagenzi, nyamara mu kugena ibiciro bishya birimo kugenderwaho kuba imodoka zizajya zitwara abantu bake na byo byari byarebweho.

Nyuma y’aho ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid 19 zari zitangiye koroshywa, ibikorwa byo gutwara abantu mu buryo rusange bigasubukurwa, ikigo ngenzuramikorere RURA cyahise gishyiraho ibiciro bishya bigendeye ku mabwiriza mashya yagengaga uburyo bwo gutwara abantu hubahirizwa intera hagati y’umuntu n’undi, byasabaga ko imodoka itwara icya kabiri cy’umubare w’abo yari isanzwe itwara, bituma ibiciro byari bisanzweho by’ingendo bizamuka mu buryo yaba abagenzi n’abatwara imodoka bavugaga ko ntawe bubangamiye.

Nubwo bimeze bityo , mu nzira zimwe na zimwe zo mu karere ka Musanze, abagenzi bavuga ko ibi biciro byashyizweho na RURA hari aho bitubahirizwa. Urugero ni mu muhanda Musanze-Kinigi ,RURA igaragaza ko hakabaye hagenderwa amafaranga 320 ariko umugenzi udafite Magana atanu baramusiga. Ibi abagenzi bavuga ko babyemera gutyo kuko nta yandi mahitamo baba bafite nyamara bityo bakabibonamo akarengane.

ku ruhande rw’abakora akazi ko gutwara abagenzi bo ngo ntibayobobewe igiciro cyashyizweno na RURA ndetse ngo baranabizi ko iri kosa biyemerera iyo barifatiwemo babihanirwa, gusa nabo ngo nta kundi babigenza kuko baramutse bishyuje amafaranga yagenwe na RURA bakwisanga mu gihombo, kuko ngo nubwo igiciro cya lisansi cyamanutse ngo ibindi bikibahenda harimo n’amafaranga bita imisoro akiri hejuru cyane.

Ku ruhande rw’abagenzi bavuga ko bagirwaho ingaruka n’uku kunyuranya kw’abagena ibiciro n’ababatwara, basaba ko inzego zishinzwe kugena ibiciro zajya zibanza gukorana n’abo bireba bose kugirango hatabaho kunyuranya hanyuma kandi bakanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro biba byagenwe.

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwo buvuga ko iki kibazo butari bukizi ariko bugiye kugikurikirana kuko ibiciro byashyizweho na RURA ari byo biba bigomba gukurikizwa byaba bitaboneye, abo bibangamiye bakabigaragaza ariko ntawe ufite uburenganzira bwo kubirengaho uko yishakiye



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top