Ubukungu

Nyabihu: Haravugwa umwiryane mu bacukura umucanga

Photo

Uyu mwuka mubi ubundi wavutse ubwo ikigo cyitwa “Kigali trust” cyahabwaga icyangombwa cyo kwinura umucanga mu mugezi wa Nyamutera uherereye mu karere ka Nyabihu, kigahabwa uburenganzira bwo gukorera ahantu hari hasanzwe hakorera koperative yitwa “Tunoze ubwubatsi” yabikoraga mu buryo gakondo batabifitiye ibyangombwa, nyamara abanyamuryango b’iyi koperative bo bakabifata nko guhohoterwa kuko abenshi ahinurirwa uyu mucanga ari mu masambu yabo.

Nubwo aba nabo ngo bari baragerageje gusaba iki cyangombwa kibemerera kwinura umucanga ngo kuba “Kigali trust” yarabatanze kukibona biyiha uburenganzira bwo kuba ariyo yemerewe gukora ibi bikorwa mu buryo bukurikije amaregeko, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu MUKANDAYISENGA Antoinette nawe aherutse kubisobanurira TV na Radio one.

Nyuma y’uko iki kibazo gikomeje gusakuza ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze cyongeye kugaruka gusesengura imiterere yacyo.

KANYANGIRA John ushinzwe ubugenzuzi bwa mine na kariyeri muri iki kigo, nyuma yo guhura n’impande zombi zirebwa n’iki kibazo yadutangarije ko icyo babashije kubona ari uko nta kibazo kiri mu mikoranire hagati ya “Kigali Trust” na koperative nk’uko byari byasabwe ko nyuma yo guahbwa icyangombwa yakomeza gukorana n’iyo koperative yahakoreraga mu buryo gakondo. Akavuga ko icyahembereye umwuka mubi ari ubwumvikane buke hagati ya perezida wa koperative n’uhagarariye company, bityo ngo bakaba bagiye kugerageza kubumvikanisha ngo babashe gukomeza gukorana.

Mu masezerano y’imikoranire iyi company ifitanye na koperative avuga ko ubundi koperative yakomeza gukora ibikorwa byo kwinura umucanga nk’uko yabikoraga, ariko company ikaba ariyo iwugurisha noneho nko ku modoka yishyuweho ibihumbi 18 hakavaho umusoro w’ibihumbi bitanu wishyurwa muri Ngali, iyi company ifite icyangombwa igafataho bitandatu noneho koperative yawinuye igasigarana ibihumbi birindwi, mu gihe ubundi bari bamenyereye kwigurishiriza umucanga wose bagakuraho gusa umusoro wa Leta, iyi ari nayo mpamvu bashobora kuba batarishimiye gukorera company kandi icyangombwa yahawe nabo bavuga ko bashoboraga kukibona



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top