Ubukungu

Nyamasheke:Abacuruzi b’inka barataka igihombo

Photo

Abasanzwe bakora ubucuruzi bw’inka mu isoko rya Rugari riri mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke,barataka igihombo batewe nuko batakibona uko bagurisha izo nka muri Kongo Kinshasa(RDC) dore ko ariho babonaga icyashara ugereranyije n’uko bimeze muri iki gihe nyuma yo gufunga imipaka hagamijwe kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Aba bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bukwiye kubafasha amatungo akajya yohererezwa abakiliya babo muri Kongo nkuko barimo kwambutsa umupaka ibindi bicuruzwa bisanzwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu bwana Ntaganira Josue Michel avuga ko ubusanzwe hari abacuruzi bohereza amatungo muri Kongo bityo ko hari abadafite amakuru y’uburyo birimo gukorwamo .Uyu muyobozi avuga ko hari abanyarwanda bake babisabye bagura inka bakazoherereza bagenzi babo muri Kongo na bo bakaboherereza amafaranga ku buryo birinda ko bikorwa mu kajagari kugira ngo batagwa mu mutego wo guteshuka ku ngamba zo kwirinda iki cyorezo cyugarije isi.

Ubusanzwe ku munsi w’isoko iki cyorezo kitaraza,hagurishwaga inka zirenga 500, ihene 300, ingurube zigera kuri 400 ariko muri iyi minsi abacuruzi benshi barahombye ku buryo bifuza ko hafunguwe imipaka byakoroshya ubucuruzi bwabo nkuko byari bisanzwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top