Ubukungu

Nyamasheke: Babangamiwe n’umusoro batanga ku nka itagurishijwe

Photo

Abaturage barema isoko rya Rugari riherereye mu murenge wa Macuba ho mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umuntu washoye inka muri iryo soko agomba kuyisorera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri magana atanu yaba iguzwe cyangwa se yabuze umukiliya dore ko iyo hagize ubura uyu musoro inka ye ifatirwa kugeza utanzwe.

Abaganiriye na TV na Radio One bavuga ko ubusanzwe inka yaguzwe irangwa n’inyandiko y’ubugure yandikiranwa hagati y’uguze n’ugurishije,bakaba basaba ko inka itagurishijwe idakwiye gutangirwa uwo musoro kuko ngo hari ubwo bamwe bawubura bakajya kuguza amafaranga kugira ngo bakunde babone uko bacyura inka zabo ziba zafatiriwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Ntaganira Josue Michel,avuga ko kwishyuza umuturage umusoro w’ibyo yashoye mu isoko ntibigurwe, binyuranyije n’amabwiriza bahaye abashinzwe gukusanya imisoro n’amahoro muri iri soko.

Kwishyuza abaturage umusoro cyangwa amahoro ku bintu bitagurishijwe, si muri Nyamasheke gusa biri ,kuko hari n’ahandi bivugwa ndetse abaturage bagasa n’aho babimenyereye nubwo akenshi abayobozi b’inzego z’ibanze babihakana bavuga ko ari amakosa nubwo adakosoka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top