Ubukungu

Nyanza: Abahinzi b’urusenda bambuwe Miliyoni 22, batakiye abadepite

Photo

Abahinzi bahinga urusenda mu materasi yuhirwa mu mirenge ya Rwabicuma na Nyagisozi mu karere ka Nyanza ,batakambiye abadepite ngo bazabishyurize amafaranga abarirwa muri Miliyoni 22 bambuwe na rwiyemezamirimo,none bamwe bakaba baracitse intege zo kongera guhinga iki gihingwa bashishikarizwaga.

Ni ubuhinzi bukorerwa mu materasi yuhirwa hifashishijwe urugomero rw’amazi ruyakwirakwiza imusozi bityo aya mazi akabasha kuvomerera mu mirima y’abaturage. Mu nkuru TV1 yabagejejeho mu minsi ishize , aba bahinzi binubiraga guhatirwa guhinga urusenda ku buso bari basanzwe bahingaho ibihingwa ngandurarugo byabafashaga gutunga imiryango yabo.

Bitewe n’uko abashoboye guhinga urusenda rwasarurwaga rukiri rubisi rukajyanwa hanze,bavuga ko byabanje kubaha umusaruro ushimishije kuko icyo gihe hari ba rwiyemezamirimo babishyuraga.

Gusa kuri ubu aba bahinzi barataka kwamburwa na rwiyemezamirimo bavuga ko ari umunyakenya wabaguriraga umusaruro mubisi agahita awujyana hanze. Baravuga amafaranga atabahaye angana na Miliyoni 22 Frw .

Iki ngo ni igihombo ku bahinzi b’urusenda,bituma bamwe barahagaze guhinga urusenda.

Bifuza kunganirwa na Leta bakishyurizwa ndetse n’umusaruro usigaye ukaba washakirwa isoko kuko uri kwangirikira mu mirima.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda we avuga ko hari ubufatanye bw’inzego buri gukurikirana iki kibazo ,ngo abambuye aba bahinzi hashakishwe imitungo yabo bishyurwe.

Ni ikibazo aba bahinzi bagejeje ku ntumwa za rubanda mu ruzinduko zirimo kugirira hirya no hino mu turere zisura abaturage n’ibikorwa byabo byo kubateza imbere.Nyuma yo Kumva iki Kibazo Visi Perezida w’umutwe w’abadepite Hon Edda MUKABAGWIZA yavuze ko ibintu nk’ibi bidakwiye bityo ko biyemeje gukurikirana iki kibazo ndetse ko bidakwiye ko ba rwiyemezamirimo basubiza inyuma abaturage aho kubateza imbere.

Ubu buhinzi bw’imusozi bufite ibikorwa remezo by’amazi aturuka mu rugomero gusa abahinzi bavuga ko uyu mushinga w’urusenda wabahombeye,kuko nyuma yo kutishyurwa na ba rwiyemezamirimo, kuri ubu n’abataracitse intege zo guhinga umusaruro ubu uri kwangirikira mu mirima kuko mu gihe bagurisha urusenda rubisi rujyanwa hanze ubu uruhari ruri gutukurira mu mirima kandi nta n’uruganda rwo kurutunganya ruhari.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top