Ubukungu

Nyarugenge-NZOVE: Bari mu rujijo rwo kwamburwa uburenganzira ku mitungo yabo.

Photo

Hari abaturage batuye mu kagari ka Nzove mu murenge wa Kanyinya ho mu karere ka Nyarugenge bavuga ko igice batuyemo cyasigaye inyuma mu iterambere kuko bababwira ko hazashyirwa inganda ,ariko bakaba bamaze imyaka isaga 5 batahimurwa kandi bakaba batemerewe kuhubaka .

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko kariya gace kagenewe inganda nto, ntawemerewe kuhubaka ariko ngo hari itsinda ribishinzwe rigiye kuganira na bariya baturage kuko ngo haracyarimo ibitaranozwa.

Mu nzove ni mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ni hirya y’uruganda Rwa skol hepfo hari umugezi wa Nyabarongo ,ni agace kagaragara nk’agatuwe ariko mu buryo buciriritse,kuko ahenshi huzuye ibihuru ,nyamara kari hagati y’ahatuwe ndetse cyane kandi neza kuko gahana imbibi n’akarere ka Rulindo ,abahatuye bavuga ko impamvu y’icyo bita kudindira kw’aha hantu ngo byatewe n’uko hagenewe inganda none abaturage bakaba batazi igihe bazagurirwa ngo bahave bavuga ko abashoramari baza kuhagura ubuyobozi bukababwira ko imihanda itarashyirwamo none ngo bikaba bimaze imyaka isaga 5 bimeze bityo.

Aba baturage basaba leta kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo yageneye aka gace ,niba ari imihanda ngo nicibwe ,iterambere ryaho ritangire ,abimurwa bimurwe ,aho gukomeza kuhaba bigengesereye batemerewe kuhakorera ikintu na kimwe kiramba
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buvuga ko hari ibice koko binatuwemo ariko bifite ahagenewe inganda ziciriritse , aho ngo harimo n’aka gace ko mu Nzove ,abaturage rero ngo ntibemerewe kuhubaka ,ngo hari itsinda vuba aha rirajya kuganira nabo kugira ngo hanozwe ibitaranozwa umushinga ubone gutangira.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top