Ubukungu

Rubavu: Ababazi b’ingurube barashinja akarere kubahagarikira ibikorwa ku maherere

Photo

Abavuga ibi ni abibumbiye muri koperative yitwa KOPEDURU (Koperative Duhahirane Rubavu) yahoze ifite ibagiro yakoreragamo mu murenge wa Rugerero, rikaza gufungwa mu kwezi kwa gatanu kw’umwaka ushize wa 2019, rishinjwa kugira umwanda.

Ni ibintu abanyamuryango b’iyi koperative bavuga ko bisa n’ibirimo akagambane kuko na mbere y’uko bafungirwa nabo bari baragerageje gushaka uko bakwimurira ibikorwa byabo ahahariwe amabagiro nyuma yo kubona ko aho bakoreraga bari bamaze gusatirwa n’imiturire nubwo bari baratangiye kuhakorera hakiri ishyamba mu myaka 16 ishize.

Icyo kibanza ngo baragisabye ndetse baranagihabwa mu 2014 ariko kugeza n’ubu bakaba batarabasha kubona icyangombwa cyaho ngo babe babasha kuhimurira ibikorwa byabo, ibituma bashinja ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kubarangarana kugeza ubwo n’aho bakoreraga hafunzwe mu mwaka ushize bigasubiza inyuma iyi koperative ikinafite inguzanyo ya banki itararangiza kwishyura.

Nubwo iyi koperative igaragaza ko yagerageje kenshi gutakambira ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ngo kabafashe gukemura iki kibazo, umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Gilbert we yumvikana nk’udasanzwe akizi, akabaha icyizere cyo kugikurikirana baba koko hari ubutaka bari bemerewe bagafashwa kubona icyangombwa cyabwo.

Abanyamuryango b’iyi koperative KOPEDURU bavuga ko amakuru bafite ari uko icyangombwa cy’ubutaka bahawe gishobora kuba cyaranakozwe, ahubwo abashinzwe ubutaka mu karere bakaba ari bo barimo kukibima ku mpamvu zishobora kuba ziganisha kuri ruswa, ibintu bo babona ko bitadindiza ibikorwa byabo gusa ahubwo binadindiza iterambere ry’igihugu muri rusange



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top