Ubukungu

Rubavu: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku izamurwa ry’imisoro nyuma ya “Covid-19”

Photo

Mu kiganiro ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buheruka kugirana n’itangazamakuru, aka karere katangaje ko gafite intego yo kuzamura imisoro kinjiza ikava kuri miliyari ebyiri n’ibice birindwi kari kinjinjwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize, kakagera kuri miliyari eshatu muri uyu mwaka; ni ukuvuga ko harimo inyongera ya miliyoni zigera kuri 300.

Nubwo ubuyobozi bw’aka karere bubivuga gutya ariko, bamwe mu bagatuye barimo n’abatanga iyi misoro akarere kavuga ko igomba kwiyongera, ku bwabo ngo babona ahubwo yakabaye imanuka bakurikije ingaruka icyorezo cya “Covid 19” cyagize ku bikorwa byinshi byari bisanzwe bitanga imisoro.

Akarere ka Rubavu nk’akarere gafite umujyi uteretse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, ni kamwe mu turere twiganjemo ubucuruzi bushingiye ku myidagaduro n’ubukererarugendo, kuba kandi aka karere gacumbikiye umupaka muto uzwi nka petite barrière uhuza umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma, ukaba umwe mu mipaka ya mbere yari isanzwe inyuraho abantu benshi ku munsi umwe ku isi nzima; nta wabura kuvuga ko ibi byari mu byafashaga kuzamura ubucuruzi muri aka karere bwo shingiro ry’umusoro.

Nyamara ibi bikorwa byose bikaba ari bimwe mu byakomwe mu nkokora ku buryo bukomeye n’icyorezo cya “Covid 19”, ari na byo bamwe bashingiraho batumva neza ukuntu aka karere kaba kiteze kwinjiza imisoro iruta iyo kinjizaga mbere y’uko iki cyorezo kiza, gusa umuyobozi w’aka karere HABYARIMANA Gilbert akavuga ko ababitekereza batyo ari abatazi uko igenamigambi rikorwa, kuko ibi ngo biba bishingiye ku mibare yakozwe n’abahanga.

Izamurwa ry’imisoro rikunze gusobanurwa n’ubuyobozi nk’igikorwa cyiza kigamije kuzamura uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’igihugu nyamara akenshi ugasanga abasoreshwa bo babifata nk’umutwaro, akenshi bikorezwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu nkundura yo kwesa imihigo yabo, rimwe na rimwe batanabisobanuriye umuturage ngo abanze abyumve abigemo abizi



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top