Ubukungu

Rulindo: Abo bita ko batazi babambuye ubutaka babuhingamo urusenda

Photo

Yanditswe na Athanase MUNYARUGENDO

Abaturage bo mu mirenge ya Buyoga na Burega mu karere ka Rulindo baravuga ko abashoramari batazi bigabije amasambu yabo bakayateramo urusenda batabyumvikanyeho none bakaba bugarijwe n’inzara.

Aba baturage bavuga ko bijya gutangira ahagana muri Kanama 2019 ngo ubuyobozi bw’akarere bwabanje kubakoresha inama bubabwira ko hari abashoramari bagiye kuza gukorera ibikorwa by’iterambere mu mirima yabo bakazajya bahabwa amafaranga ibihumbi 200 kuri hegitari imwe mu gihe kingana n’umwaka ndetse bakazanahabwa akazi mu ikorwa ry’ibyo bikorwa.

Nyuma y’umunsi umwe inama ibaye batarumvikana neza n’ubuyobozi bw’akarere ngo batunguwe no kubona abantu batazwi birara mu myaka yabo barayirandura bahatera urusenda.

Kuri ubu aba baturage bavuga ko bugarijwe n’inzara, cyane ko ngo ahanini ubuzima bwabo bwari bushingiye ku bikorwa bakoreraga muri iyo mirima bityo bakabiheraho basaba ko bahabwa ubukode bw’imirima yabo cyangwa bakayibagurira bakajya gukomereza ubuzima bwabo ahandi.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mulindwa Prosper ntiyemeranya n’aba baturage bavuga ko batunguwe n’iki gikorwa cyo guhinga urusenda mu mirima yabo kuko ngo babanje kuganirizwa igihe gihagije.

Ku bijyanye n’ibyo abaturage bavuga ko basezeranyijwe guhabwa ubukode bw’imirima yabo, uyu muyobozi avuga ko baje gusanga abaturage baba bahenzwe ahubwo ngo bazajya basangira inyungu n’abashoramari hashyingiwe ku nyungu zizajya ziva muri uru rusenda rwatewe mu mirima yabo.

Itegeko rigena ingurane ritegeka ko mu gihe hari ibikorwa bigiye gukorerwa ku butaka bw’abaturage bagomba guhabwa ingurane ikwiye ,kuba rero aba baturage bo mu mirenge ya Buyoga na Burega bafite ibyangombwa by’ubutaka bwabo bungana na Hegitari zirenga 200, ni byo bashingiraho bavuga ko bambuwe uburenganzira ku mutungo wabo bityo bagasaba inzego bireba gusuzumana ubushishozi iby’iki kibazo.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top