Ubukungu

Rusizi: Abadepite batunguwe no gusanga hari abakozi ba baringa

Photo

Itsinda ry’abadepite riheruka mu ruzinduko rwari rugamije gusura bimwe mu bikorwa by’ibanze bigenewe guteza imbere abaturage,ryanenze byimazeyo uburyo abakozi bakora ku ruganda rutunganya Nyiramugengeri ruherereye mu murenge wa Nzahaha ruzwi nka Gishoma Peat Plant abakozi barukoramo bose bamara igihe baza ku kazi bakirirwa bicaye nyamara ukwezi kwashira bagahembwa.

Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi na we wagaragaje gutungurwa yavuze ko ubusanzwe uru ruganda rukora mu gihe cy’izuba naho mu gihe cy’imvura rugahagarika imirimo bityo n’abakozi yari azi ko icyo gihe badahembwa.

Umuyobozi w’ikigo REG mu ntara y’uburengerazuba Paul Muhire,yabwiye abadepite ko nubwo bo babona ko abo bakozi baba bicaye batari gukora ngo bo nk’abakoresha babo uko kwicara kuri bo ngo baba bari gukora.

Perezida wungirije w’umutwe w’abadepite Edda Mukabagwiza atangaza ko ibyo babonye kuri uru ruganda atari ibyo kwihanganira ahubwo ko bagiye kubicukumbura maze abahembwa badakora, ababigizemo uruhare bakabiryoza.

Ni kenshi abadepite bakunze kugaragariza Leta ko uyu mushinga w’uru ruganda rwa Gishoma rutunganya Nyiramugengeri rukayibyazamo amashanyarazi wahombye kuko utageze ku ntego zari zitezwe,kuri ubu hiyongereyeho n’icyo kuba abarukoramo birirwa bicaye ukwezi kwashira bagahembwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top