Ubukungu

Rusizi: Abahinzi barishimira ikurwaho ry’amafaranga y’umurengera bishyuraga

Photo

Mu minsi ishize abahinzi bo mu gishanga cya Cyunyu giherereye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi babwiye TV na Radio One ko babangamiwe n’amafaranga y’umurengera bishyura umushoramari wahawe iki gishanga n’akarere dore ko bavugaga ko we yishyura akarere amafaranga 400 kuri are (igipimo) imwe naho we akishyuza abaturage amafaranga y’u Rwanda guhera ku bihumbi 15 kuzamura.

Ibi bitangazamakuru byongeye gusura aba baturage, maze babitangariza ko bishimiye ko aya mafaranga bishyuzwaga yakuweho gusa baranasaba ko kiva mu maboko y’uyu mushoramari kikegurirwa abaturage bagakomeza kugihingamo mu buryo bw’inyungu rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko amasezerano uyu mushoramari afite asigaje imyaka itatu dore ko yari yasinye imyaka itanu,bityo ko agifite uburenganzira bwo gukoresha iki gishanga icyo yagikodeshereje.

Ubusanzwe uyu mushoramari Bahenda Joseph yahawe igishanga cya Cyunyu gifite hegitari umunani kugira ngo agihindure urwuri rw’inka ze na we aza kugikodesha abaturage ku mafaranga bise ay’umurengera. Kuba yararenze ku mabwiriza y’icyo yagiherewe abaturage babihuza n’ububasha asanzwe afite ngo dore ko ubwo yagihabwaga yari Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Rusizi. Kuri ubu abaturage bahinga muri iki gishanga barenga ijana .



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top