Ubukungu

Rusizi: Abarimu barinubira gukatwa amafaranga ku gahato.

Photo

Abarimu bo mu bigo 4 byo muri aka karere ka Rusizi ni bo babwiye TV na Radio One ko bari gusinyishwa ku gahato inyandiko zigaragaza ukeneye kujya yizigamira mu kigega"Ejo heza" ngo biri gukorwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri,aba twaganiriye ni abigisha mu mashuri yisumbuye .

Bamwe muri aba barimu badutangarije ko bari kubwirwa ko utazemera kwizigamira mu kigega "Ejo heza" azamburwa akazi ke gahabwe abandi ndetse afatwe nk’udashyigikira gahunda za leta.

Aka gahato bari gushyirwaho ngo babona kazatuma ubuzima bwabo bubangamirwa ahanini bitewe nuko amafaranga bita make bahembwa mu bwarimu ari yo abafasha gutunga imiryango yabo ahanini bakaba basanzwe banafite ibindi bigega bizigamiramo bityo bagasaba ko hakorwa ubukangurambaga umwarimu agasinya yemera ko azajya akatwa amafaranga ku mushahara we ku bashake bwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko kwizigamira mu kigega "Ejo heza" bikorwa na buri munyarwanda wese ubishaka bityo ko bidakorwa ku gahato,gusa ngo aba barimu bashobora kuba bafite ubwoba bw’uko utazemera kujyamo yazafatwa nk’udashyigikiye gahunda ya Leta ariko abamara impungenge ko utazemera kwizigamira muri Ejo Heza nta tegeko rizabimuhanira.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem

Aba barimu bavuga ko buri mwalimu atagetswe kwizigamira amafaranga 1500 Frw buri kwezi akurwa ku mushahara we atagishijwe inama .

Ubusanzwe ikigega "Ejo heza" ni gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire yatangijwe na Leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha abanyarwanda baba abafite akazi cyangwa abatagafite kwizigamira. Abenshi bayishima nk’izafasha abanyarwanda kugira umuco wo kwiteganyiriza gusa bamwe muri aba barimu bavuga ko kuba hari abayobozi b’ibigo barimo kuyibashyiramo ku ngufu byaba bifitanye isano no kugira ngo bazese imihigo bahize yo kuyishyiramo abarimu benshi bashoboka.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top