Ubukungu

Rusizi: Bajya kwiyogoshesha mu wundi murenge kubera kubura umuriro

Photo

Abatuye ahubatswe uruganda rutunganya amashanyarazi ya Nyiramugengeri ruherereye mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baravuga ko nubwo uru ruganda rukora amashanyarazi abaca hejuru akajya gucanira ahandi bo bahegereye bakaba batabona amashanyarazi ku buryo no kwiyogoshesha bibasaba gukora urugendo rurerure bajya mu wundi murenge bahana uhana imbibi n’uwabo.

Aba baturage bo mu midugudu itatu bavuga ko urwo ruganda ruza bari bazi ko rubazaniye iterambere ariko ngo si ko byagenze bityo bagasaba ko amashanyarazi rutunganya bayahabwaho cyangwa se amashanyarazi make ari muri ako gace akongererwa ingufu akabasha kubabyarira umusaruro.

Umuyobozi w’ishami ry’ikigo cya REG mu karere ka Rusizi Bwana Francis Kiiza avuga ko ibyihutirwa ari ukongerera ingufu amashanyarazi aba baturage basanzwe bafite ndetse ko hamaze gukorwa inyigo ku buryo vuba aha ikibazo kizakemuka.

Uru ruganda ruzwi nka Gishoma Peat Plant rwatanzweho akayabo k’ asaga miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda rwari rwitezweho kuzatanga Megawat 15 z’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri,gusa iki kigero ntirwabashije kukigezaho kuko kuri ubu rutanga 1/5 cy’amashanyarazi rwari kujya rutanga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top