Ubukungu

Rusizi: Barinubira amafaranga ya serivisi bacibwa na banki bagiye gusora

Photo

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi binubira ibihumbi bibiri banki zibasaba kurenza kuyo baba bagomba gusora agacibwa abantu bose badasanzwe bakorana n’iyo banki bagiye gucishamo umusoro.

Baganira na TV na Radio One aba baturage bavuze ko iyo bagiye gusora bacibwa amafaranga ibihumbi bibiri(2000 Frw)ya serivisi ya banki nyamara ayo mafaranga bakayahereyeho basora ari na byo bashingiraho basaba ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro kubegereza uburyo bazajya batangamo umusoro batabihombeyemo.

Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro avuga ko nabo badashyigikiye ko abaturage bacibwa ayo mafaranga ariko akabakangurira gukoresha ubundi buryo bwashyizweho n’iki kigo batarinze kugana banki.

Aba baturage barasaba ko nk’igihugu kirimo kwihuta cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga hakwiye kwihutishwa no kumenyekanisha ubu buryo bwo kwishyuramo imisoro batiriwe bagana banki bityo bikabafasha kuzigama umwanya n’amafaranga mu rwego rwo kwiteza imbere.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top