Ubukungu

Rusizi-Bugrama: Barinubira ko inguzanyo z’ubuhinzi zashyizwemo amananiza

Photo

Aba bahinzi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi baratangaza ko mbere bajyaga bahabwa inguzanyo y’ubuhinzi mu URUYANGE-SACCO bakayishyura mu byiciro bibiri dore ko batangiraga kuyishyura nyuma y’amezi atandatu bayihawe, none ngo muri iki gihe bababwiye ko izajya yishyurwa mu mezi atatu gusa,kuri bo ngo biri gutuma bamwe batakibona uko bakora imishinga y’ubuhinzi kuko aho bakuraga amafaranga bari kubashyiraho amananiza.

Umuyobozi w’iyi Sacco Madame DUSABE Jolie we avuga ko impamvu bagabanyije igihe cyateganywaga ngo umuntu atangire kwishyura iyo nguzanyo ari uko basanze hari abahinzi basaba inguzanyo y’ubuhinzi amafaranga bakayashora mu bindi bitandukanye n’ibyo bayasabiye.

Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu iterambere ry’ubuhinzi harimo no gufasha ababukora mu buryo bw’amikoro,amabanki ndetse n’ibigo by’imari bikunze gutungwa agatoki cyane mu kutizera imishinga y’abahinzi rimwe na rimwe uru rwego rukanagaragara nk’urushorwamo amafaranga make kandi ari rwo rutunze umubare w’abarenga 80% by’abanyarwanda.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top