Ubukungu

Rusizi: Hegitari 811 zihingwago umuceri zabuze amazi yo kuhira

Photo

Abahinga umuceli mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baravuga ko Hegitari zirenga 800 zihingwaho umuceri zifite ikibazo cy’ibura ry’amazi, ku buryo nibikomeza gutya igihembwe gitaha bashobora kutazahinga.

Ubuyobozi bw’aka karere bwo buvuga ko bwitabaje ikigo RAB ngo kibafashe gukemera iki kibazo, kuko kirenze ubushobozi bw’akarere.

Impungenge aba bahinzi bahinga mu kibaya cya Bugarama bafite bazishingira ku kuba urugomero rwabahaga amazi bakoresha mu kuhira imirima yabo rwangijwe n’ibiza biherutse kwibasira aka gace,bavuga ko nihatagira igikorwa vuba ngo muri gihembwe gitaha batazabona uko bahinga umuceri (kimwe mu bihingwa bifatiye runini ubukungu bw’aka karere ka Rusizi).

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi kayumba Ephrem atangaza ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’akarere ariko ko bari kuvugana n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi zirimo ikigo RAB na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ngo harebwe uburyo aha hantu hakubakwa mu maguru mashya.

Umukozi ushinzwe ibikorwa remezo mu gishanga cya Bugarama, Muhayimana Adolphe avuga ko imirima iri ku buso bungana na Hegitari 811 ari yo ishobora guhura n’ikibazo cyo kubura amazi yo kuhira, gusa ngo biteze ko iki kibazo kizakemuka.

Icyanya gihingwaho umuceli cya Bugarama gifatiye runini urwego rw’ubuhinzi muri aka karere dore ko umuceri uhasarurwa woherezwa mu bice bitandukanye by’igihugu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top