Ubukungu

Rusizi: Meya n’umushoramari ntibavuga rumwe kubera isambaza

Photo

Umushoramari wagiranye amasezerano na Leta yo gutunganya umusaruro w’isambaza mu karere ka Rusizi arasaba Leta kumufasha gushishikariza abarobyi kumuha umusaruro ngo kuko nyuma yaho beguriwe uyu mushinga hagiye hazamo amananiza agamije kumuta mu gihombo.
Ibi bije nyuma yaho ubuyobozi bw’aka karere butangarije ko banyir’uyu mushinga nta bushobozi bafite bwo kugura umusaruro w’abarobyi.

Mu minsi ishize abagize umushinga wo gutunganya umusaruro w’isambaza uzwi nka PROJECT PECHE CYANGUGU bagaragaje ko babangamiwe n’abo bitaga ba rusahurira mu nduru babuza abarobyi kubagurishaho izo baba barobye kandi ari bo bahawe uburenganzira bwo gutunganya no kugurisha isambaza.

Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwashyirwaga mu majwi kugira uruhare mu kudindiza uyu mushinga. KAYUMBA Ephrem uyobora aka karere yatangaje ko aba bitwa PROJECT PECHE CYANGUGU nta bushobozi bafite bwo kugura umusaruro wose w’isambaza uba wabonetse ndetse ko nta n’ibikoresho bafite ahubwo asaba abarobyi kubagendera kure.

Nyuma yaho umushoramari ufitanye amasezerano na Leta y’u Rwanda yumviye ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ,biciye ku mucungamutungo wa Projet Peche cyangugu yatangaje ko afite ibikoresho byinshi bimwe yabuze nuko abikoresha kuko atabona isambaza.

Uyu mushoramari uturuka mu gihugu cya OMAN avuga ko ubundi nyuma yuko Leta imweguriye uyu mushinga, wacungwaga na se umubyara nyuma aza kwitaba Imana. Mu kumusimbura ni bwo yaguze ibikoresho byinshi birimo n’ibitarakoreshwa ku butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati” Ibyo umuyobozi yatangaje yarabeshye cyane kuko nyuma yaho leta itweguriye uyu mushinga wacungwaga na data aza kurwara yitaba imana ibikoresho byakoreshwaga byose abakozi be barabyiba ubu byansabye gutangirira hasi naguze imashini nyinshi zitaranakoreshwa na rimwe aha mu Rwanda mfite ubushobozi bwose bwo gutunganya umusaruro wabonetse,ndasaba leta y’u Rwanda kumfasha bagashishikariza abarobyi gushora umusaruro wabo aha tukawutunganya na twe tukawohereza ku isoko nkuko bikubiye mu masezerano”.

Mu masezerano uyu mushoramari avuga ko yagiranye na Leta harimo ko agomba kujya aha abarobyi ibikoresho byujuje ubuziranenge kandi bijyanye n’igihe byo gukoresha mu burobyi,we akavuga ko impamvu yo kumunaniza ngo ari uko hari abashaka kujya bakoresha imitego itemewe yitwa Kaningini.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top