Ubukungu

Rusizi-Nkombo: Bahawe ubwato bemerewe na Perezida Kagame

Photo

Nyuma y’imyaka umunani abaturage bo ku kirwa cya Nkombo bahawe ubwato na Perezida wa Repubulika ariko bukaza kubahombera kugeza ubwo buhagaze gukora, kuri ubu barishimira ko bashumbushijwe ubundi bushya buzajya butwara abantu 30 na toni 3 z’imizigo.

Ubwato bwa mbere bahawe muri 2012 bwaje guhomba kuko bwari bufite ibibazo bitandukanye birimo kutagira umuvuduko nyawo bigatuma abaturage berekeza i Rubavu bahitamo gutega imodoka aho kugenda n’ubwato dore ko bwakoresha amasaha icyenda kugira ngo buhagere kandi imodoka yarakoreshaga igihe gito ku cy’ubwato. Ubu bwato kandi ngo bwakoreshaga Mazutu nyinshi cyane ku buryo amafaranga bakoreshaga batashoboraga kuyagaruza bitewe nuko abagenzi bangaga kujyana nabwo.

Ubwato bushya busimbura ubwo bwa mbere bahawe bufite moteri ebyiri aho abaturage bishimiye ko buzajya bubafasha kwihuta aho biteganyijwe ko buzajya bukoresha amasaha ari hagati y’atanu na tandatu kuva Rusizi kugera Rubavu bukaba bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 30 bicaye neza kongeraho imizigo ya Toni eshatu.Ubu bwato bukaba bufite agaciro ka Miliyoni zisaga 370 Frw hatabariwemo imisoro.

Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi Bwana Patrick BAGANIZI Emille yavuze ko ubu bwato bahawe ari ububanziriza ubundi buteganyijwe buzaba ari bunini cyane dore ko buzaba bufite ubushobozi bwo gutwara imodoka Esheshatu, imizigo ya Toni icumi n’abantu bagera ku ijana na mirongo itanu bicaye neza.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top