Ubukungu

Rusizi-Nkombo: Guma mu rugo yatumye abacuruza Avoka bahomba miliyoni eshanu

Photo

Koperative y’abagore yitwa ABAHUJUMURIMO igizwe n’abagore basaga ijana bo ku kirwa cya Nkombo basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho bajyanaga Avoka(imbuto) mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri ubu baravuga ko ubu bucuruzi bwakomwe mu nkokora n’ifungwa ry’imipaka ihuza ibi bihugu byombi ku buryo bamaze guhomba asaga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bagore bungamo ko ikibabangamiye cyane ari umusoro bari kwakwa hakaniyongeraho amande y’igihe bamaze batari gucuruza dore ko kuva muri Werurwe 2020, aba bacuruzi batarasubira muri Kongo bityo bakaba bifuza ko bakurirwaho iyo misoro no gufashwa mu bucuruzi bakoraga nk’abagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ,Kayumba Ephrem arabagira inama yo kuzana ubucuruzi bwabo mu mujyi wa Kamembe naho icyo kuba bafashwa kuzahura ubucuruzi bwabo , uyu muyobozi ntacyo yabijeje.

Iyi Koperative kimwe n’andi matsinda y’abakoraga ubucuruzi ariko bukaza guhagarikwa kubera iki cyorezo cya COVID-19 ,basoza basaba ko ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro cyakwigana ubushishozi iby’iki kibazo cyane cyane kibasonera umusoro, uhereye igihe bahagarikiye ibikorwa by’ubucuruzi.

Ku bijyanye n’iki cyifuzo ntibyashobokeye TV na Radio One kuvugisha ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro gusa igihe kizabonekera ibyo kizasubiza bizashyirwa mu yindi nkuru.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top