Ubukungu

Rusizi-Nzahaha : Batemewe insina ngo bahabwe amashanyarazi none barayahebye

Photo

Ni abaturage bo mu kagari ka Rwinzuki ko muri uyu murenge wa Nzahaha bavuga ko nyuma y’igihe kinini basaba ubuyobozi kubaha amashanyarazi ngo baje kubasaba ko imitungo yabo izangizwa ahazacishwa umuyoboro batazishyuza ingurane zayo nyuma uwo muriro waraje ugera ku kigo nderabuzima cya Rwinzuki,ndetse unahabwa abaturage barindwi barimo umwe washinze imashini isya imyumbati abandi baturage babuzwa kuzafata kuri ayo mashanyarazi. Aha ni ho bahera bavuga ko batiyumvisha uburyo abayobozi babasabye gutanga imitungo yabo ngo babone amashanyarazi yaza agahabwa ab’amikoro abandi bakishyira hamwe ngo na bo abegerezwe ariko bakimwa ubwo burenganzira.

Icyifuzo aba baturage bahurizaho nuko ubuyobozi bwabafasha nabo bakava mu icuraburindi ngo kuko ibikorwaremezo biba bigenewe abaturage bose aho kubigenera bamwe ngo abandi basigare bacana agatadowa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwinzuki Ntwali Emmanuel avuga ko muri aka kagari hari ibyuma bibiri bikwirakwiza umuriro (Transformateurs) kimwe kijyana umuriro ku munara ushinze muri aka kagari ikindi kikawujyana ku kigo nderabuzima ndetse no ku mashini y’umwe mu baturage bo muri aka kagari.

Uyu muyobozi na we utabusanya n’aba baturage avuga ko kuba umuriro w’amashanyarazi waranyujijwe hejuru y’ingo z’abaturage bamwe bakanatanga imitungo yabo ngo bakunde bawubone ariko bakaba barawimweho uburenganzira ngo ni kimwe mu bibadindiza mu iterambere ndetse bikanabaheza inyuma.

Ntwali Joseph umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuririo w’amashanyarazi (REG/EUCL) ishami rya Rusizi yatangaje ko umushinga w’aya mashanyarazi wazanywe n’akarere hagamijwe kuyageza ahari ibikorwa remezo nk’ikigo nderabuzima ndetse n’ikigo cy’ishuri naho abaturage bahwe aya mashanyarazi ngo ni abari bujuje ibisabwa,uyu muyobozi avuga ko abandi baturage bo muri aka kagari batarayahabwa bakwiye kugana iki kigo kigasuzuma niba bujuje ibisabwa na bo bakaba bayahabwa ngo kuko nta bwiriza ryashyizweho rikumira aba baturage.

Aba baturage batuye muri iki gice cy’icyaro bavuga ko niba REG idashobora kubaha amashanyarazi ikwiye kubishyura ingurane ku mitungo yabo yangijwe hakorwa uwo muyoboro kuko ngo bari bayitanze bazi ko umuyoboro wari uzanywe ku bw’inyungu z’abaturage ni mu gihe ariko Ntwali Joseph we avuga ko imitungo y’aba baturage yakwishyuzwa ubuyobozi bw’akarere.



Andika / Soma Ibitekerezo 2
  1. EXEC

    Wednesday 23 October 2019

    NUKURI ABATURAGE BO MURI Nzahaha bararenganye ni mubafashe babone umuriro nkabandi b’anyarwanda cyane cyane mu kagari ka RWINZUKI .NDETSE NUWATANZWEYO KUKIGO NDERABUZIMA NTANGUFU UFITE .

  2. EXEC

    Wednesday 23 October 2019

    NUKURI ABATURAGE BO MURI Nzahaha bararenganye ni mubafashe babone umuriro nkabandi b’anyarwanda cyane cyane mu kagari ka RWINZUKI .NDETSE NUWATANZWEYO KUKIGO NDERABUZIMA NTANGUFU UFITE .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top