Ubukungu

Rusizi:Umusaruro w’imbuto wabuze isoko watangiye kwangirika

Photo

Imbuto ziganjemo amaronji (Orange Fruits) ni zimwe mu zikunze kwera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi; gusa muri iki gihe abahinzi na bamwe mu bacuruzi bahangayikishijwe no kubura abaguzi dore ko abakiliya benshi baturukaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batakiza kubagurira bitewe nuko imipaka ifunze ndetse n’abaturukaga i Kigali na Rubavu bakaba batakiza dore ko na bake bagura ibyo biribwa babifatira ku giciro kiri hasi cyane.

Abahuye n’icyo gihombo barasaba ko bakoroherezwa ibyo bicuruzwa bakabishyikiriza abakiriya babo bo muri Kongo cyangwa se hakarebwa uburyo bazashyirirwaho uruganda rwazajya rutunganya uyu musaruro ngo kuko kubura abakiliya byabakenesheje cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo buratangaza ko burimo kugirana ibiganiro n’ihuriro ry’abikorera (PSF) muri aka karere hagamijwe kurebera hamwe uburyo aba bahinzi bahuzwa n’abaguzi bo mu masoko manini kugira ngo bafashwe kugurisha umusaruro wabo , nkuko byatangajwe na Kayumba Ephrem uyobora aka karere.

Mu mezi ya Mata, Gicurasi na Kamena mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rusizi hakunze kwera imbuto nyinshi bakaziranguza abazijyana muri Kongo cyangwa abashoramari bazishora mu mijyi nka Kigali na Rubavu , aha ni ho bahera bavuga ko muri uyu mwaka wa 2020 bitagenze nkuko byari bisanzwe mu myaka ishize, kubera gufunga imipaka no guhagarika ingendo z’imbere mu gihugu aho kuri ubu umusaruro umaze kwangirika urenga Toni 30.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top