Ubukungu

Rwanda: Abadepite barashinja RBC gukingira ikibaba Rwiyemezamirimo.

Photo

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kirashinjwa guta inshingano zo kwita ku nyungu za Leta n’abaturage mu gutanga amasoko ya leta ,ahubwo kikigira mu bisa no gukingira ikibaba ba rwiyemezamirimo .Ibi abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta ,babishinje Ikigo RBC aho mu isoko ryo kubaka cyishyuye rwiyemezamiromo atarangije ibikorwa agatoroka ndetse agatorokana amafaranga y’abaturage
Ubwo cyisobanuraga mu nteko ishinga amategeko imbere ya komisiyo y’abadepite ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta PAC ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragaye muri rapro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2017/2018,ikigo RBC cyagaragarijwe amakosa cyakoze ,arimo nk’aho cyafashe umwanya wo kujya kuganira na banki ubwo rwiyemezamirimo wubakaga inzu zagenewe ibikorwa byo kurwanya SIDA Mu karere ka Karongi byagaragaraga ko atari gutunganya ibyo asabwa,aha iki kigo kandi cyashinjwe guta umwanya cyita ku mikorere ya banki yagurije rwiyemezamirimo ,aho kwita ku bikorwa bya Leta aribyo by’abaturage,uyu mubano usa nk’uwihariye wa RBC banki na Rwiyemezamiromo,abadepite ntibawushize amakenga.
Ibyo byaje kurangira rwiyemezamirimo atorotse anatorokana amafaranga y’abaturage dore ko yari yamaze kwishyurwa RBC kivuga ko yarangije izo nyubako nubwo ubuziranenge bwazo nabwo ngo bukemangwa ,iki kigo nticyamenyesheje inzego zibishinzwe iby’iyo kompanyi(Company) ngo ishyirwe ku rutonde rwa ba bihemu.
Ikigo RBC cyishyuye rwiyemezamiromo ngo abaturage yambuye bazajye kurega ,kandi cyaragombaga kurengera inyungu z’aba baturage.
Gusa ubuyobozi bwa RBC bwo buvuga ko butigeze bugira uruhare mu itoroka rya rwiyemezamirimo ndetse ko akimara no kubura bwafashe inshingano yo kwishyura abo baturage yasize yambuye.

Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi , Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta mu mutwe w’abadepite PAC yatangiye guhamagaza ibigo bya Leta byagaragajwe muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu ngengo y’imari ya 2017/2018 ngo byisobanure ku mpamvu zatumye umutungo n’imari bya Leta bikoreshwa nabi zirimo kuwunyereza, kuwukoresha nabi cyangwa se kuwusesagura.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top