Ubukungu

Rwanda: Barasaba ko leta yajya ibaha inyungu ya 5% mu gihe yatinze gutanga ingurane

Photo

Hari abaturage bavuga ko igihe Leta yanyujije igikorwa rusange mu mitungo y’abaturage ikarenza iminsi igenwa n’itegeko itabishyuye ko nayo ikwiriye kujya iha umuturage inyungu ya 5% ateganywa n’itegeko rigena ingurane ikwiye.

Ni kenshi hakunze kumvikana abaturage batandukanye bavuga ko hari igikorwa iki n’iki cy’inyungu rusange leta yanyujije mu mitungo yabo itabishyuye, cyangwa se igatinda kubishyura bikarangira bigize ingaruka ku mibereho yabo ,leta ikavuga ko aba baturage bamwe baba barabuze ibyangombwa bibemerera kwishyurwa; ibyo bamwe baheraho bibaza ibyangombwa bishobora kwakwa umuturage hagashira imyaka ibiri atarabibona kandi leta ari nayo igomba kubimuha.

Bakomeza bavuga ko kubera ruswa itangwa mu kugena ingurane ikwiye hari bamwe bahabwa amafaranga menshi adahwanye n’agaciro k’imitungo yabo abandi bagahabwa amafaranga make,aba bahabwa make bamwe na bamwe basobanukiwe iby’itegeko rigena ingurane hari igihe bashaka abagenagaciro bigenga ,gusa bagatinda kwishurwa bikarangira basizwe mu manegeka aba ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga .

Urugero ni SINDAMBIWE David wo mu karere ka Gicumbi wasizwe mu manegeka n’umuhanda BASE-RUKOMO, avuga ko ngo ubwo uyu muhanda wari ugiye gutangira muri 2015, ngo kubera ibibazo by’uburiganya byari mu bagenaga agaciro k’imitungo yabariwe inshuro zigera kuri eshatu ntiyanyurwa n’agaciro bahaga inzu ye, ubwo abadepite basuraga akarere ka Gicumbi mu mwaka ushize wa 2019 basabye umuyobozi w’aka karere gukemura ikibazo cy’uyu muturage ariko kugeza magingo aya ntikirakemuka.

Nyuma yaho SINDAMBIWE yigiriye inama yo gushaka umugenagaciro wigenga amugaragariza ko inzu ye ifite agaciro ka miliyoni 45 mu gihe mbere abagenagaciro ba leta bari bagaragaje ko ikwiriye miliyoni 9, SINDAMBIWE akavuga ko bamuhendaga kuko yayubakishije miliyoni 15 muri 2003 nkuko bigaragara ku mpapuro.

Appolinaire MUPIGANYI ,Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Transparency international Rwanda avuga ko mu bushakashatsi bakora bahura n’iki kibazo cy’abaturage batinda guhabwa ingurane akavuga ko leta yirengagiza ibiteganwa n’itegeko rigena ingurane hakibandwa ku nyungu za leta hakirengagizwa iz’abaturage bityo ko leta ikwiye kujya yishyura abaturage inyungu ya 5% ateganwa n’itegeko ndetse n’uwabigizemo uruhare akabihanirwa.

Ku kijyanye no kuba hari abishakira abagenagaciro bigenga bagatinda guhabwa amafaranga, MUPIGANYI avuga ko ahanini biterwa no kuba abaturage bagorwa no kugera ku bayobozi bakabakemuriye ikibazo ,ari na byo aheraho avuga ko mu gihe byananiranye hajya hiyambazwa ubutabera.

Itegeko rigena ingurane ikwiye rivuga ko mu gihe hari igikorwa rusange kigiye gukorerwa ku butaka bw’umuturage agomba kubanza guhabwa ingurane ,hashira iminsi 120 bidakozwe kandi igikorwa gikomeje umuturage agahabwa amafaranga ariho n’inyungu ya 5% ,ibyo bamwe baheraho bavuga ko mu gihe Leta yarenze ku mabwiriza nayo yajya ihanwa hakurikijwe ibikubiye mu itegeko kuko rireba bose.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top