Ubukungu

Rwanda: Icyuho mu itegeko rya cyamunara ritesha agaciro imitungo y’abaturage.

Photo


Mu gihe hirya no hino hakomeje kumvikana abaturage binubira uburyo cyamunara zikorwa , bavuga ko harimo ibidasobanutse bishingiye ku bahesha b’inkiko bagira uruhare mu kwica ibiciro bagambiriye gutinza cyamunara ngo iminsi yagenwe n’itegeko igere uwo bifuza abe ariwe wegukana ikigurishwa .Urugaga rw’abahesha b’inkiko rusaba abaturage nabo kugira uruhare mu kwishakira ababagurira ngo hirindwe ubwo bujura butuma imitungo ya benshi iteshwa agaciro.

Itegeko No 22/2018 ryo kuwa 29/4 /2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano ,iz’ubucuruzi,iz’umurimo n’iz’ubutegetsi mu ngingo yaryo ya 255 havuga uburyo cyamunara ikoreshwa ,inshuro 2 iyo uwafatiriye cyangwa uwafatiriwe asanze igiciro kiri gutangwa kitageze kuri 75% by’umutungo ugurishwa ,ariko ku nshuro ya gatatu hafatwa uwatanze igiciro cyo hejuru hatitawe kuri ibi bya 75%,ibi rero hari abavuga ko bibamo ibidasobanutse bituma hari abagira uruhare mu kwica iyi cyamunara bakabitinza barindira ko bigera ku munsi wa 3 maze uyu mutungo ukagurishwa ku gaciro gateye isoni ukurikije uko ungana ibi abo byabayeho cyangwa babikurikiranira hafi babyise ubukomisiyoneri rimwe na rimwe bugirwamo uruhare na bamwe mu bahesha b’inkiko kandi ahubwo ari bo bagakwiye gutuma ibintu bigenda neza.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda rwemera ko hari igihe koko ayo makosa abaho kuri bamwe na bamwe ariko iyo byamenyekanye ko harimo ayo manyanga ngo hashyirwaho abakozi bo gukurikirana uko ibintu bikorwa, ruvuga ko rushyira imbaraga mu kumenyesha bene imitungo igihe izaterezwa cyamunara ,aha ngo aba ari ukugira ngo nawe ashake abaguzi batanga amafaranga menshi ,ngo hari abituriza rero bakabiharira abahesha b’inkiko nubwo hari n’abababura ,ngo biremewe ko itangazo ryatanzwe nyiri umutungo nawe aba akwiye koko kurimenyekanisha , Me.Balinda nanone.

Hari abavuga ko izi nshuro 3 ku mitungo itezwa cyamunara igenwa ngo igiciro gitanzwe cyemerwe nta mpaka ari nke icyakora ngo haba hari uburyo bwo kujuririra cyamunara ,gusa ibi ntibirenza iminsi 15 Ministeri y’ubutabera ubwo havugururwaga iri tegeko yavuze ko mbere umuntu yashoboraga no kuza kujurira nyuma y’imyaka 20 cyamunara ibaye. BUSINGYE Johnston Minisitiri w’ubutabera yashimangiye ko ibyo byari icyuho gikomeye ngo umuntu agomba kuba hafi atajurira mu minsi 15 agaheba.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top