Ubukungu

RWANDA: Ikigo RAB Kirashinjwa guhimba amasoko-Umugenzuzi w’imari.

Photo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashinjwa kurema amasoko y’ibiciro bihanitse kigamije kunyereza umutungo wa Leta .Ubwo cyisobanuraga imbere ya komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta , hagaragajwe ko hari nk’ aho iki kigo cyatangaga isoko rya miliyari 4 kandi ryari rigenewe Miliyari imwe nkuko bikubiye muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko ,ibyateganyijwe mu ngengo y’imari ntibikorwe ,ahubwo hagakorwa ibidateganyijwe ,komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta yabishinje ikigo RAB yisunze raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu mwaka wa 2017/2018 ,aha harimo nk’aho bakubaga inshuro zirenga 4 amafaranga bagakwiriye kuba bakoresha nka bimwe mu bibazo byinshi byahaswe RAB kuri uyu wa Kabiri.

RAB ntiyabashije gutanga ibisobanuro ngo binyure iyi komisiyo dore ko abadepite bagize iyi komisiyo bagaragaje kutiyumvisha uburyo ikigo RAB giteganya gukoresha miliyali imwe kikarenga kikayikuba 4 ,aho cyateganyije miliyoni 200 cyo kigakoresha asaga Miliyali.

Ikigo RPPA gishinzwe amasoko ya Leta nacyo ubwacyo gishinja RAB kwihererana ibintu kikikorera ibyo kishakiye ,ubundi ngo iyo ugiye guhindura ibyo wateganyije bisaba kongera amafaranga ,urakimenyesha ,ariko ibi ngo RAB ntiyabikoze.

Aya makosa yose ikigo RAB kivuga ko yatewe n’ubushobozi buke bw’abakozi. Ni mu gihe umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta avuga ko aya makosa akomeye ikigo RAB cyakoze yatumye gisubira inyuma nibura umwaka ,kuko cyabaga cyagiriwe inama ariko kikazirengagiza .

Nubwo ngo atari umugenzacyaha ,umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yashinje RAB ubujura n’aho abadepite bo basoza babwira ikigo RAB ko iminsi y’igisambo ibaze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top