Ubukungu

Rwanda: Kuba ibimina bitagira amategeko abigenga bishobora kwambura abaturage-RCA

Photo

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative kirasaba abaturage baba mu bimina kubishakira ubuzima gatozi bikagira amategeko abigenga ku buryo uwambuye abandi abona uko akurikiranwa . Ni mu gihe abaturage batandukanye bagaragaza akamaro k’ibimina ariko bagaterwa impungenge na bamwe mu banyamuryango cyangwa abayobozi babyo babyambura ntihaboneke uburyo bwo kubakurikirana.

Abantu basaga 100 ni urugero rw’abamaze kugaragaza ko bambuwe n’ibimina ,aho bagannye ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative ngo kibishyurize gusa babwiwe ko bigoye mu gihe ikimina kigengwa n’amasezerano yumvikanweho n’abanyamuryango gusa ,nta rwego rwa Leta rubyivangamo.

Ubusanzwe ikimina ni uburyo abantu bakusanya amafaranga bagamije gukora igikorwa bahuriyeho cyangwa bagamije kuyaha buri umwe umwe muri bo bikazabahetura uko bangana mbese ayo umuntu agejejemo akayasubizwa ,yayahabwa mbere cyangwa nyuma hari n’aho hiyongeraho inyungu dore ko abantu benshi babibamo.

Icyakora nubwo abajya mu kimina baba baziranye banumvikanye kuba inyangamugayo, ngo ntihabura abahinduka bakambura cyangwa bakajyamo bifitiye intego yo kuzimiza aya mafaranga , ibi ngo biraba hari n’abo byabayeho barihanagura ,hagiyeho itegeko rigenga ubu bwizigame ngo byaba bifashije abanyamuryango mu kubona aho babariza abo bantu batari inyangamugayo babambura.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA kivuga ko gikunda kubona abaza kugaragaza iki kibazo nyuma yo kwibwa mu kimina aba ngo baba bakitiranyije na koperative ngo biragorana rero kuko nta tegeko ribarengera, RCA gikangurira abantu kwandikisha ibimina babamo cyane cyane ibimaze iminsi bigahabwa ubuzima gatozi hagira ubambura gusubiza iby’abandi bikaba byashoboka nkuko Prof.Jean Bosco HARELIMANA uyobora RCA abivuga.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top