Ubukungu

Rwanda: Kwihangira umurimo byagakozwe n’abasanzwe bafite akazi-Impuguke

Photo

Inkuru yanditswe na Daniel DUSHIMUMUREMYI

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi yo kuva mu wa 2017 kugeza 2024 igamije kwihutisha ubukungu igaragaza ko kugira ngo ubukungu buzagerweho ku kigero cyifuzwa hazakorwa ibikorwa birimo guhanga imirimo mishya ibyara inyungu igera kuri Miliyoni n’igice.

Bisobanuye ko buri mwaka hagakwiye kuba hahangwa imirimo ibihumbi bibiri na cumi na Bine. Ari nayo biteganyijwe ko yarandura ubushomeri bw’abangana na 13.1% mu banyarwanda basaga Miliyoni 7.5 bagejeje imyaka yo gukora. Ababarirwa mu cyiciro cy’abashomeri bamwe bavuga ko bigoye kugira ngo bagire uruhare mu mu guhanga iyo mirimo kuko nta gishoro baba bafite, ndetse abenshi baba bategereje ko babona akazi.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’umurimo bavuga ko kimwe mu bikibangamiye gahunda yo kuwuhanga ari uko uburezi bw’u Rwanda bwabayeho igihe kinini bwigisha abantu gukorera abandi kurusha kwihangira umurimo. Icyo baheraho bavuga ko abamaze kubona akazi ko gukorera Leta cyangwa abikorera bakwiye kugira uruhare runini mu guhanga imirimo kurusha uko barambiraza ku kazi bakora na cyane ko ngo ari bo byakorohera kubona igishoro kurusha utaragira akazi na kamwe akora nkuko byagarutswe na Alex Nizeyimana ,Umusesenguzi mu Birebana n’ubukungu na Prof. Tombora Goustave ,Umuyobozi muri wa University of Kigali mu kiganiro kihariye bagiranye na TV/Radio One.

Abakurikiraniraha hafi ibyo guhanga umurimo kandi bavuga ko amafaranga ayo ari yo yose yakwifashishwa mu kuwuhanga. Mu gihe hatsinzwe ibitekerozo byo kwiyumvisha ko uhangwa n’ufite amafaranga ibihumbi amagana cg amamiliyoni. Banahamya ko ufite igishoro yita gito ariko akaba afite abandi akorera aramutse yifatanyije n’abashobora gukora akazi gaciriritse agashaka umurimo bamukorera bitabaye ngombwa ko ava muri kazi asanganywe, yaba agize uruhare runini mu kugabanya abashomeri kandi na we akunguka.

Nyamara abenshi ngo iyo basobanurirwa izo nzira zo guhanga akazi, bagaragaza ubwoba n’impamvu zo gutsindwa bavuga ko nta nyungu babibonamo. Icyo abakurikiranira hafi iby’umurimo bashingiraho bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusobanurira abamaze kubona akazi bakorera abandi bagahanga umurimo na cyane ko ari bo bakoroherwa no kubona igishoro kurusha utarakandagira mu kazi na kamwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top