Inkuru yanditswe na Daniel DUSHIMUMUREMYI
Bamwe mu batunze telefoni baravuga ko iyo bagiye kuzigura abacuruzi bababwira ko ziramba gusa ntibagire ibindi bongeraho cyane ko na bo baba batazi igihe iyo Telefoni yagenewe cyo gukoreshwa, ibi ngo bituma mu gihe Telefoni igize ikibazo uyitunze ajya mu rujijo rwo kwibaza niba ari ukurangiza igihe yagenewe cyo gukoreshwa cyangwa ari ikibazo cyoroheje yagize.
Bwana Gahungu Charles ushinzwe ikoranabuhanga mu Kigo ngenzuramikorere RURA, yabwiye TV na Radio One ko mu byo bashingiraho baha ibigo uruhushya rwo gucuruza Telefoni mu Rwanda, iby’igihe zizatakariza agaciro batajyaga bakirebaho, gusa ngo kuba bititabwaho ni icyuho kiri mu mategeko arengera abaguzi b’ibikoresho nk’ibyo.
Uyu muyobozi yongeyeho ko uretse na telefoni hari n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byinjira mu Rwanda hatagenzuwe igihe bizatakariza agaciro bityo akavuga ko RURA igiye gutanga ubujyanama hashyirweho itegeko ritegeka abazana ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda gushyiraho ikigaragaza igihe bizamara (uburambe).
Ngo aya mategeko najyaho, azanarinda abaguzi ba telefoni kutazongera gutakaza amafaranga bakanikisha kandi wenda zaramaze guta agaciro ntibabimenye dore ko hari n’izisaza zigakoboka bityo abazikoresha zikaba zabangiza uruhu mu gihe bazikoresha zikoze ku mubiri.
