Ubukungu

Rwanda: Ni iki kihishe inyuma y’izamuka ridasanzwe ry’igiciro cy’ibirayi

Photo

Ikirayi ni kimwe mu biribwa byisangwaho na benshi mu gutondagura inshinga yo kuringanira n’ameza. Hari abagikunda ari ifiriti, abakirya gitogosheje cyangwa se mu mvange, yewe n’abakunda kugiherekesha ka mushikake biganjemo abanyamujyi bakirya bagihashye. Nubwo iki ari ikiribwa kisangwaho na benshi nk’uko nawe ushobora kubibera umuhamya, abagisanga ku isoko ngo ntiborohewe n’igiciro kiriho none bemeza ko gihanitse kurusha ibisanzwe, uhereye n’I Musanze hasanzwe hafatwa nko ku isoko yabyo aho ikiro kimwe cy’ibirayi cyamaze kurenga amafaranga Magana ane, ibintu ngo bibayeho bwa mbere mu mateka.

Niba se mu karere ka Musanze nka kamwe mu dusanzwe tugaburira umugi wa Kigali ibirayi bimeze bitya ubwo muri Kigali ho bimeze bite? Aha naho ngo ikirayi kirarya umugabo kigasiba undi, kimwe no mu bindi bice binyuranye by’igihugu abaturage bavuga ko igiciro cy’ibirayi kirimo gukomeza kuzamuka mu buryo budasanzwe.

Abasesengura iby’ubuhinzi hari impamvu zinyuranye babona zishobora kuba zirimo gutera ibi harimo no kuba n’ubusanzwe aya mezi atari ay’umwero w’ibirayi, icyakora ku rundi ruhande hari izindi ingingo abari basanzwe bahinga ibirayi bavuga ko nazo zidakwiriye kurenzwa ingohe zirimo no kuba ubutaka bwaragiye bugunduka bukaba butagitanga umusaruro nka mbere, byakubitiraho no kubura kw’imbuto n’ibonetse ikaboneka ihenze ku buryo bitorohera abahinzi bato kuyigondera bagahitamo kubireka.

Izi zose rero ngo ni impamvu zishobora kuba zihishe inyuma y’igabanuka ry’ibirayi ku isoko bigatuma igiciro kizamuka, binatera bamwe impungenge babona ko iki giciro cy’ibirayi gishobora kuzakomeza kuzamuka ahanini ibi ngo bakabishingira ku ubuhinzi bw’ibirayi burimo kugenda buva mu maboko y’abahinzi bato bwigarurirwa n’abashoramari, cyane cyane bitewe n’ihenda rikabije ry’imbuto

Nyamara ariko iki ngo ni ikibazo n’inzego zireberera ubuhinzi zamaze gutera imboni. Mu kiganiro yagiranye na TV na Radio one, DUSHIMIRE Jean uyobora umurenge wa Musanze umwe mu yisanzwe ihingwamo ibirayi nawe yemeza ko muri uyu murenge ubuhinzi bw’ibirayi burimo kugenda busubira inyuma gusa ngo ubugenzuzi buherutse gukorwa n’inzego z’ubuhinzi bukaba bwarasanze ahanini bishingiye ku ibura ry’imbuto mu buryo bugaragaramo n’uruhare rw’abahinzi bakunda amafaranga bakagurisha umusaruro wose bakicura imbuto

Ikibazo cy’ibura ry’imbuto cyitswaho cyane muri iki kibazo cy’igabanuka ry’ibirayi ku isoko si icya none , kuko kuva na mbere abahinzi b’ibirayi batahwemye kugitaka, nyamara ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB nacyo ntigihweme kugihakana kivuga ko imbuto ihari ku bwinshi ku buryo ngo hari naho yagiye yangirikira mu bubiko kubera kubura abaguzi nk’uko umuyobozi w’iki kigo Dr. Patrick Karangwa yabigarutseho mu kwa mbere kwa 2019, ubwo nanone yabazwaga kuri iki kibazo cy’ibura ry’imbuto y’ibirayi.

Hashingiwe ku mbaraga zagiye zishyirwa mu kunoza ubucuruzi bw’ibirayi bwagiye buvugwamo uruhuri rw’ibibazo mu minsi yashize, hari abahinzi bagaragaza ko ijisho rinini ryagiye rishyirwa ku nyungu ziva ku musaruro wamaze kwera, ariko aho uturuka hagasa n’ahirengagizwa ibi bakabishingira ko Leta yagiye yumvikana kenshi igena igiciro ntarengwa umusaruro w’ibirayi ukwiriye kugurishwaho, n’inzira ubu bucuruzi bukwiriye kunyuramo ndetse ubiciye ku ruhande akanabihanirwa nyamara bo ibi ntibibagirirweho mu gihe basubiye ku isoko kugura imbuto, ibi nabyo ngo hari abahinzi byagiye bica intege bakazibukira ubuhinzi bw’ibirayi bakigira mu bundi babona ko bafiteho ubwisanzure busesuye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top