Ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura WASAC nticyabashije gutanga ibisobanuro ngo binyure abadepite bagize komisiyo y’inteko ishinga amategeko Umutwe w’abadepite ,ishinzwe imikoreshereze y’umutungo wa Leta ,ku mikoreshereze mibi y’ amafaranga abarirwa mu mamiliyali iki kigo cyahombeje Leta mu mwaka w’ingengo y’imali 2017/2018.
Amafanga abarirwa mu mamiliyali ,harimo miliyali 5 zahombeye mu mazi yatakajwe atageze ku baturage ,ariko ikigo wasac cyo kikemera igihombo cya miliyali 4,kuri aya hiyongeraho n’ayagendeye mu masoko adakurikije amategeko byose bigaruka ku gihombo cyatejwe n’iki kigo nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta mu mwaka wa 2017/2018.
Muri iyi raporo kandi banavuga ko hiyongeraho ikinyoma cyo kubeshya ko ibyo bashinzwe gukora babikoze neza nyamara atari ko bimeze .
Ni ikibazo umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta OBADIA BIRARO nawe avuga ko ,aba bagakwiriye kuryozwa ki gihombo bateje . Minisiteri y’ibikorwa remezo inafite mu nshingano iki kigo ivuga ko mu myaka 2 ibi bibazo biraba byakemutse.
Abadepite bavuga ko amakosa WASAC ishinjwa ari yo akunda kugaruka bityo ,bagakemanga uburyo bukoreshwa mu kugeza ku baturage amazi no kuyacunga dore ko hari n’aho abaturage bishyuzwa amazi batakoresheje.
