Ubukungu

Tanzaniya: Hari amakamyo yo mu Rwanda yakumiriwe kwinjira muri Tanzaniya

Photo

Kuri uyu wa mbere abashoferi bo muri Tanzaniya bakumiriye bagenzi babo bo mu Rwanda babashinja ko u Rwanda na rwo ruri kwanga ko imodoka zo muri Tanzaniya zinjira ku butaka bwarwo hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19, ni mu gihe umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda Robert BAFAKULERA yabwiye TV1 ko barimo kuvugana na bagenzi babo bo muri Tanzaniya kugira ngo bakemure icyo kibazo.

Mu rwego rwo kwirinda ko habaho ikwirakwira rya COVID-19 , abashoferi bambuka umupaka baza mu Rwanda, buzuza inyandiko basabwa kuzuza zijyanye na gasutamo aho ku mupaka, ariko bakanapimwa COVID-19 kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Abashoferi b’amakamyo baba baturutse muri Tanzaniya iyo bayagejeje ku mupaka wa Rusumo utandukanya u Rwanda na Tanzaniya, aterwa umuti wica coronavirusi ubundi agahabwa bagenzi babo baba baturutse mu Rwanda bakayinjiza imbere mu gihugu.

Nubwo hari abashoferi b’amakamyo bishimiye ubwo buryo ariko hari n’abandi batabwishimiye bikekwa ko ari nabo batangiye gukora ibisa n’imyigaragambyo bakumira amakamyo yambaye ibirango by’u Rwanda arimo kujya muri Tanzaniya ..

Inkuru Irambuye kuri TV1



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top