Ubukungu

U Rwanda mu bihugu bitanu ubukungu bwabyo butazahungabana cyane kubera COVID-19

Photo

Icyorezo cya COVI-19 ni icyorezo cyugarije isi aho cyatumye ibihugu byinshi bigishoramo amafaranga yo guhanga na cyo bitari byarateganyije mu ngengo y’imari yabyo, hagamijwe kugikumira ngo kidahitana ubuzima bwa benshi.

Mu ngamba zitandukanye ibihugu byafashe harimo guhagarika ingendo,gufunga ahantu n’ibikorwa bihuriramo abantu benshi, gushishikariza abantu gukaraba intoki , gusaba abaturage gusiga intera hagati y’umuntu n’undi n’ibindi byinshi byose bigamije gukumira iki cyorezo.

Mu bushakashatsi buhoraho bukorwa n’ikinyamakuru BBC binyuze mu kiganiro cyiswe BBC Travel aho abanyamakuru baganira n’abaturage n’izindi nzobere zitandukanye, baherutse kugaragaza urutonde rw’ibihugu ubukungu bwabyo butazazahara cyane kubere iki cyorezo.

Muri iki kiganiro hanakoreshejwe icyegeranyo cy’ibihugu bifite ubukungu budahindagurika cyane busubira hasi cya FM Global Resilience Index. Ni urutonde ngarukamwaka rukorwa n’ikigo cy’ubwishingizi cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika cya “Factory Mutual Insurance Company”.

Ubushakashatsi bwakozwe na BBC Travel bugaragaza ko mu bihugu bitanu ku isi ubukungu bwabyo butazahungabana cyane bitewe n’ingamba byafasho ari, Denmark, Singapore, Leta zunze ubumwe za Amerika,u Rwanda na Nouvelle Zelande.

Icyo ibi bihugu bihuriraho muri ubu bushakashati ni uko byihutiye gufatira ingamba zikomeye icyorezo cya COVID-19 zirimo gufunga imipaka yabyo, guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi bihuza abantu benshi hagasigara ibikorwa byihutirwa, guhagarika ibikorwa by’imyidagaduro mu gihugu hose,guhagarika ingendo rusange , gushyira mu kato abaturage baturutse mu mahanga hatagendewe gusa ku gihugu iki n’iki baturutsemo no kubashyira mu kato k’iminsi runaka mbere yuko hafatwa ibizamini bya nyuma ngo harebwe ko nta cyorezo abo baturage bazanye imbere mu gihugu.

By’umwihariko ku Rwanda ubu bushakashatsi buvuga ko ubukungu bwarwo butazahungabana ngo na cyane ko uretse icyorezo cya COVID-19, ingamba u Rwanda rwafatiye icyorezo cya Ebola zo gupimira ku mupaka buri muturage wese winjiye mu Rwanda ,byatumye iki cyorezo kitagera mu Rwanda binatuma ubukungu bw’u Rwanda butajegajega. Uru rugero ni rwo bashingiraho bavuga ko n’ingamba nshya u Rwanda rwafatiye COVID-19 zizatuma ubukungu butazahara cyane nkuko bishobora kuzagenda mu bindi bihugu.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top