Ubukungu

Uburengerazuba: Abahinzi barataka ibura ry’ifumbire ya nkunganire

Photo

Nyuma yaho icyorezo cya COVID-19 kigaragariye mu Rwanda. Leta yashyizeho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo harimo guhagarika ibikorwa bitandukanye byari bisanzwe ari ishingiro ry’imibereho y’abatari bake gusa ibikorwa by’ubuhinzi byo byarakomeje nubwo abo mu karere ka Rusizi hari abagaragaza ko iki cyorezo kizasiga icyuho mu bukungu by’umwihariko ku musaruro w’ubuhinzi dore ko babuze ifumbire bahabwa mu buryo bwa nkunganire.

Aba bahinzi nka bamwe mu bafitiye runini mu kugaburira imijyi itandukanye idakora ibikorwa by’ubuhinzi mu Rwanda barasaba Leta kubafasha kubona iyi nyongera musaruro ngo cyane ko ikibazo bafite bagisangiye na bagenzi babo bo mu tundi turere tugize iyi ntara y’uburengerazuba.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba Munyantwali Alphonse avuga ko nubwo atari azi ko hari abahinzi bafite ikibazo cyo kubura ifumbire, ngo muri ikigihe abacuruza n’abakwirakwiza ifumbire mu bice bitandukanye bari mu bahawe uburenganzira bwo gukora bityo akagaragaza ko agiye kubikurikirana abafite iki kibazo kigakemurwa vuba.

Imibare y’ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda yo muri 2015 igaragaza ko ubuhinzi bukorwa n’abanyarwanda 71% . Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko uru rwego nka rumwe mu ziri ku isonga mu zibeshejeho benshi bigaragara ko ruzazahazwa cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyugarije isi ,bityo bikaba byatuma ibice byinshi bibura ibiribwa mu gihe inzego bireba zaba zidashyize ingufu mu gufata ingamba zirambye hakiri kare.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top