Uburezi

Amajyepfo: Abarimu bishimiye umwanzuro ukuraho kwimura abana badashoboye

Photo

Bamwe mu barimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye baravuga ko banejejwe n’umwanzuro wafashwe n’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka wo gukuraho kwimura abana n’abatatsinze ibyari byariswe Promotion Automatique.IAba barimu bavuga ko bizatanga umusaruro ndetse n’abanyeshuli bakajya biga bafite intego.

Hari hashize igihe kwimura abana hafi ya bose abatsinze n’abatatsinze bazamuka mu myaka yisumbuyeho bifatwa nk’itegeko,aho ngo byagenderaga ku ijanisha ntarengwa ryo gusibiza.Ibi byatumaga himuka abana bashoboye n’abadashoboye nk’uko TV na Radio 1 byakomeje bibigarukaho mu nkuru zitandukanye ndetse bikanagaragarira mu musaruro w’abana barangizaga amashuri abanza bamwe batazi gusoma cyangwa kwandika n’amazina yabo.Ni ibintu abarimu bakunze kuvugaho ko bibangamiye ireme ry’uburezi,bikaba n’imvune ku barimu.

Si abarimu gusa n’ababyeyi baganiriye na TV na Radio one mu bihe bitandukanye,bagaragazaga ko uku gupfa kwimura abana n’abatatsinze bituma abana biga nta mwete bashyizeho wo kumenya,kubera kwizera kwimurwa uko byagenda kose.

Cyakora iki kibazo ababyeyi n’abarimu batahwemye kugaragaza,mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka kubera I Gabiro muri Gashyantare 2020 cyafatiwe umwanzuro ukuraho uku kwimura abana batatsinze,hakajya himurwa abana bafite ubushobozi hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi.Ni umwanzuro washimishije benshi mu barezi,bemeza kandi ko uzatanga umusaruro.

Aba ngo bizeye impinduka zizaterwa no kuba umwana azajya yiga afite intego,ngo atitwaje ko uko yakwiga kose azimuka nk’uko byari bimaze kuba akamenyero.

Hakoreshejwe uburyo bwo kwimura umwana ufite ubushobozi koko watsinze amasomo yahawe mu buryo bugaragara,abarezi bemeza ko byazagira uruhare mu kuzamura rya reme ry’uburezi ryifuzwa,benshi bemeza ko ryari ryarazahajwe no kwimura abana badashoboye.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top