Uburezi

Gasabo: Hatangijwe gahunda ya Tujyanemo igamije kuzamura ireme ry’uburezi

Photo

Inkuru ya Jean de Dieu Kalinijabo.

Mu gihe igikorwa cyo kongera ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu gikomeje, akarere ka Gasabo katangije gahunda yiswe Tujyanemo, igamije gushishikariza abagatuye babishaka gufatanya nako mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri byitezweho kuzamura ireme ry’uburezi no kugabanya ibindi bibazo birishingiyeho.

Gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino mu gihugu irarimbanyije ndetse tumwe mu turere twatangiye kumurika icyiciro cya mbere cy’ibi byumba. Mu karere ka Gasabo ho, birasa n’ibitandukanye kuko aka karere ngo kabanje kwigizayo zimwe mu mbogamizi zagiye zidindiza iyubakwa ry’ibi byumba harimo no gushaka ubutaka bwo kuyubakaho nkuko byasobanuwe na MUDAHERANWA Regis umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w’aka karere.

GASANA Francis Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Gasabo, arashimira abikorera ko batangiye kumva iyi gahunda batanga umuganda wabo mu kwihutisha iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri ndetse agashimangira ko iyi gahunda idakwiye gufatwa nk’aho ari agahato.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ariko bushimangira ko nubwo gahunda ya Tujyanemo imaze kumvikana kuri bamwe mu baturage ngo hakiri abatarayumva ahanini biganjemo abanyamakuru n’abakozi ba leta.

Kakoza Nkuriza Charles umunyamakuru wamaze kumva iyi gahunda akaba n’umuturage w’akarere ka Gasabo, we ngo asanga kutajyanamo n’abandi ntaho bitaniye no kwiyaka uburenganzira bwo kubaka igihugu ndetse ngo iyi gahunda n’abandi bakwiye kuyigiraho.

Kugeza ubu akarere ka Gasabo kari ku mwanya wa 3 mu turere dusabwa kuba twujuje ibyumba byinshi by’amashuri mbere yuko afungurwa, aho gasabwa kubaka ibyumba 1705 kandi hakaba hari ibyamaze kuzura. Ubuyobozi bw’aka karere bwizera ko ku bufatanye n’abaturage, inzego z’abikorera n’imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe amashuri yose azaba yuzuye nubwo itariki yo gutangira yo kugeza ubu itaratangazwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top