Uburezi

Gatsibo: Kutamenya icyongereza byatumye umunyeshuri akubitwa ajya muri koma-Umubyeyi

Photo

Uyu mwana w’umukobwa uri mu kigeri cy;imyaka icumi y’amavuko yari umunyeshuri mu mashuri abanza kuri G.S Nyarubuye mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Gatsibo. Ubwo umunyamakuru wa TV na Radio One yageraga mu karere ka Gatsibo yasanze uyu mwana arembeye mu bitaro bya Ngarama aho amaze hafi ibyumweru 3 muri koma (Coma).

Uyu mwana ngo yajyanywe mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe bigaragara ko afite ikibazo gikomeye mu bwonko cyanamushyize muri koma bigatuma agarurwa aha I Ngarama kuko ntacyo yakorerwa atarazanzamuka mu gihe haba habayeho ayo mahirwe. Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko uyu mwana we yakubiswe n’umwarimu mu mutwe ngo amuhora ko atazi icyongereza ngo ibyo umwana yabibwiye umubyeyi inshuro nyinshi kandi nta n’uburwayi bundi yagiraga.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ngarama bwemeza ko bwakiriye uyu mwana w’umukobwa urembye nubwo budatangaza icyo uwo mwana arwaye ngo kuko hari inzego zindi zo kubitangaza buvuga ko buri kumwitaho nkuko bisobanurwa na Dr.Jean Baptiste RUGAMBA uyobora ibi bitaro.

Ubuyobozi bwa GS Nyarubuye aho uyu mwana yigaga ndetse hanakorera umwarimu ushinjwa gukubita uyu mwana bwahakanye ibyo gukubitwa kw’uyu mwana. Nubwo buvuga ko butegereje ikizava mu iperereza, Padiri Theophile HARELIMANA uyobora iki kigo avuga ko uyu mubyeyi nta na hamwe yigeze agaragariza ubuyobozi bw’ishuri ko uyu mwana ahora akubitwa mu mutwe azira kutamenya icyongeraza.

Inkuru irambuye...... Ni mu makuru ya TV1.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top