Uburezi

Huye: Abiga ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda baturutse i Gitwe baratabaza.

Photo

Bamwe mu banyeshuri biga ubuvuzi bimuriwe muri kaminuza y’u Rwanda I Huye baturutse I Gitwe,baratabaza Leta ngo kuko bari guhura n’amananiza y’imyigire ngo ibasubiza mu byo bize no kudafatwa kimwe n’abandi.Ubuyobozi bw’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda buravuga ko ibyakozwe ari ukubafasha kugendana n’abandi kandi byari byumvikanweho.
{{}}

Aba banyeshuri bigaga ubuvuzi I Gitwe,iri shami ry’ubuvuzi ryigeze guhagarikwa muri 2017 ngo kubera kutuzuza ibisabwa nk’uko icyo gihe byatangajwe.Mu mpera zawo baje kurifungura ariko Inama y’igihugu y’amashuri makuru na Kaminuza itegeka ko hari amasomo abanyeshuri basubiramo (cath up) ngo kuko yari yarizwe nabi ibi birakorwa ndetse biranemezwa bongera kwiga bisanzwe.Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo minisiteri y’uburezi yongeye guhagarika iri shami ry’ubuvuzi I Gitwe maze abahigaga baza kwimurirwa muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,ariko ngo batangazwa no gusubirishwamo nanone ya masomo basubiragamo batarimuka,ibyo byose ari na ko bishyura amafaranga .PNG

Ibi ngo byabateye igihombo kirimo icyo gusubizwa inyuma mu mashuri,aha ngo haniyongeraho no gufatwa nabi nk’abatari abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda,kuko ngo mu mpapuro z’uruhuri rw’ibibazo bandikiye inzego zitandukanye harimo na Ministeri y’uburezi badasubizwa,bakaba batakambira inzego zinyuranye zabumva ngo kuko nabo ari abanyarwanda bakabasha kwiga nk’abandi.

Dr Jeanne Kagwiza ushinzwe ishami ry’ubuvuzi muri kaminuza y’u Rwanda avuga ko aba boherezwa muri kaminuza y’u Rwanda basanze hari ibyo batize bijyanye n’ibyo abandi basanze biga bityo inama y’igihugu y’amashuri makuru na kaminuza bafata umwanzuro wo kubisubiramo kandi ngo ba banyeshuri barabibwiwe kugira ngo bagendane n’abandi.

Ntibiradukundira kuvugana na ministeri y’uburezi ,ariko ubuyobozi bw’iri shami buvugako ari ibintu byumvikanyweho kandi kuri bo ngo bizabafasha. Gusa aba banyeshuri bavuye I Gitwe basaga 350,kuri bo ngo bamaze gutakaza icyizere no gutera ubukene mu miryango kubwo guhora basa n’abiga batimuka nyamara bishyura,dore ko nubwo boherejwe muri kaminuza y’u Rwanda ngo batanemerewe guhabwa inguzanyo yo kwigiraho nk’abandi.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best education and entertainment TV station in Rwanda. Our strategic goal was to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 was to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television. Such programs are educative, entertaining, have up to date news and 80 percent of the content is in Kinyarwanda.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top