Uburezi

Nyamagabe: Abadepite batunguwe n’abanyeshuri batazi gusoma ikinyarwanda

Photo

Mu gihe tariki ya 21 uku kwezi hitegurwa kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire,hirya no hino mu mashuri haracyagaragara abana bageze mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye batazi gusoma ikinyarwanda. Abo mu karere ka Nyamagabe ubwo basurwaga n’itsinda ry’abadepite,abarimu bo bagaragaza ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kibigiramo uruhare,kuko mwarimu atabona uko yita kuri buri mwana mu ishuri.Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buvuga ko iki kibazo kizaba cyarangiye mu gihe cy’imyaka itatu.{{}}

Nta wavuga ireme ry’uburezi ko rihari bihagije ,mu gihe hari abana usanga kwandika inyuguti bize mu Kinyarwanda bibananira,mu gihe kumenya kwandika no gusoma ari byo biherwaho no mu zindi ndimi n’andi masomo.

Ubwo abadepite bagize komisiyo y’uburezi,ikoranabuhanga umuco na Siporo basuraga bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Nyamagabe,hasuzumwa ibishobora kubangamira ireme ry’uburezi ryifuzwa,basuye ishuri ryisumbuye rya GS Uwinkomo,maze umunyeshuri uhiga mu mwaka wa kabiri wisumbuye ,ananirwa no gusoma igitabo cyo mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza mu Kinyarwanda kandi we yiga mu mashuri yisumbuye.

Abandi bo mu mwaka wa 3 ubanza bananirwa no kwandika amazina yabo,banasabwe kwandika ijambo ‘ikara’ na byo biba ikibazo birananirana.Ni ikibazo intumwa za rubanda zabajije impamvu bamwe mu barimu bagahuriza ku bucucike bw’abana benshi mu ishuri, ngo budatuma mwarimu akurikirana neza buri munyeshuri uko bikwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza Mujawayezu Prisca avuga ko ikibazo cy’ubucucike kizaba cyakemutse mu myaka 3.
Depite Dr Mbonimana Gamariel avuga ko byinshi babonye nk’ibibazo bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho ngo bizashyikirizwa inteko rusange

Ni mu gihe tariki ya 21 uku kwezi mu Rwanda hazizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire. Nubwo impamvu zo kutamenya gusoma no kwandika ururimi gakondo ku bana bari cyangwa barenze mu mashuri abanza bagakwiye kuba babizi ,bishyirwa ku mpamvu zitandukanye zirimo n’ubucucike, hari abasanga impamvu nyamukuru ishingiye ku kwimura abana n’abatatsinze amasomo,bityo ngo ibyo atamenyeye mu mwaka avuyemo,bigorana ku yindi myaka aba ari kwimukiramo bikanagora abarimu asanze.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top