Uburezi

Nyamagabe-Kamegeri: Abanyeshuri babuze ibiryo kubera ko konti y’ikigo ifunze

Photo

Abanyeshuri n’ababyeyi barerera ku kigo cya G.S Kizi giherereye mu murenge wa Kamegeri ho mu karere ka Nyamagabe baravuga ko nubwo bishyuye amafaranga yose ngo hashize igihe badafata ifunguro ku ishuri bityo bikabangamira imyigire yabo dore ko hari n’abataha isaha itageze kubera inzara. Ubuyobozi bw’akarere iki kigo giherereyemo buravuga ko habayemo ikibazo cyo gufunga konti y’iki kigo ariko ngo bwari buzi ko byakemutse bityo bugiye kubikurikirana abanyeshuri ntibakomeze kubirenganiramo. ........

Aba banyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka 12 baravuga ko bamaze igihe icyari gahunda yo kurya gihagaze,nyamara bamwe barishyuye amafaranga baba basabwa.Ibi ngo byahinduye imyigire bitewe nuko bari bamaze kumenyera gufatira ifunguro ku ishuri,none bamwe ubu bakaba bahitamo gutaha isaha zitageze abandi ngo bakirirwa basinzira ,abandi mu dusantire (centre) bagura utuntu two kurya mu ma maduka.Ibi ku ruhande rw’abaharerera barabifata nk’ibyatera izindi ngaruka ku bana birirwa bazerera ,ngo kuko bishobora no kubaviramo ibishuko.

Impamvu babwirwa zo kudatekera abana ku ishuri ngo harimo ko konti y’ikigo yaba yarafunzwe byatumye umunyamakuru wa TV na Radio One Yegera Umuyobozi w’iki kigo NSANZIMANA Jospere avuga ko iki kibazo gihari ariko ngo atashobora kugisobanura ahubwo byabazwa abafite ikigo mu nshingano ari bo Diyosezi Gatolika ya Gikongoro cyangwa se akarere ka Nyamagabe.

Ubuyobozi bw’aka karere ka Nyamagabe buravuga ko byatewe nuko iki kigo cyanze kwishyura rwiyemezamirimo wagikoreye,bikajya mu manza Diyosezi igishinzwe igatsindwa bityo umuhesha w’inkiko agafungisha konti ,ariko Bonaventure UWAMAHORO uyobora aka karere avuga ko bari bahuje iki kigo na Diyosezi bemeranywa ko konti yafungurwa kuri ubu ngo bari bazi ko byakozwe,bityo ko bagiye kubikurikirana kugira ngo abana badakomeza kubirenganiramo.

Mu gihe aba banyeshuri bavuga ko badaheruka ifunguro ku ishuri bitewe n’ibi bibazo nyamara batagizemo uruhare,uyu muyobozi w’iki kigo yavuze ko uyu munsi bagerageje kugaburira abana maze atwereka imbere y’igikoni ibishishwa bike by’ibigori ngo byeze mu murima w’ikigo we yemeza ko ari byo bariye saa sita.

Inkuru irambuye kuri TV1.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top