Uburezi

Nyanza: Umwanzi usigaye kandi mubi ni amacakubiri-General KABAREBE

Photo

Umujyanama mukuru wa Perezida mu by’igisirikare n’umutekano General James KABAREBE arasaba kwirinda umwanzi umwe w’amacakubiri ko ariwe gusa ushobora kongera gusenya u Rwanda.Ibi yabisabye mu kiganiro yahaye abarimu bigisha isomo ry’amateka mu mashuli yisumbuye bahuriye mu itorero rimaze iminsi ribera mu karere ka Nyanza.{{}}

Iri torero rihuriyemo abarimu bigisha amateka mu bigo by’amashuri yisumbuye ,baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu,bahuriye I Nyanza aho bamaze iminsi batozwa gutanga uburezi bufite ireme, rishingiye ku murage n’amateka by’u Rwanda.
Mu kiganiro kirambuye bahawe n’umujyanama wa Perezida wa Repubulika Gen James Kabarebe yababwiye ko ntaho akazi kabo gataniye n’igisirikare n’igipolisi kuko bose bisaba ubwitange ,nyamara bo nta byinshi babona.

Ahereye ku rugero rw’umwarimu wigeze kumwangisha kuririmba,aho yigaga mu buhungiro ngo bitewe n’urwango. Gen Kabarebe yasabye aba barimu kujya bakomeza kugirana isano n’abana bigisha ,aho kubabera babi kuko bibagiraho ingaruka mu buzima bwabo.

Kabarebe yasabye kandi aba barimu kwigisha amateka ariko birinda amacakubiri,kuko ngo ari wo mwanzi wenyine usigaye ushobora kongera gusenya u Rwanda mu gihe uyu mwanzi adakumiriwe.

Aba barimu bavuga ko mu masomo batahanye ,harimo gutoza abana by’umwihariko gukunda igihugu ,kwitanga no kugikorera.

Kimwe n’ubundi bumenyi butandukanye butangwa mu mashuri ,abana b’abanyarwanda ngo bagomba kwigishwa amateka atagoretse n’indangagaciro nyarwanda, byitezwe muri aba barezi b’amateka batojwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top