Uburezi

Rusizi: Abadiregiteri barasaba leta kubaha ibiryo byo kugaburira abanyeshuri

Photo

Ubwo yari ari mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’uburezi Dr UWAMALIYA Valentine yumvikanye avuga ko niba hari umubyeyi wari warishyuriye umwana we amafaranga y’ishuri mu gihembwe cyabanjirije ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya COVID-19 atazongera gusabwa kwishyura andi mafaranga ubwo amashuri azaba yongeye gutangira.

Ubwo amashuri yongeraga gusubukurwa mu ntangiriro za Ugushyingo 2020 abiga mu mwaka wa 5 n’uwa Gatandatu w’amashuri yisumbuye ndetse n’abiga mu mwaka wa Gatatu w’icyiciro rusange ni bo bemerewe gusubukura amasomo gusa ngo ababyeyi bagendeye ku mvugo ya minisitiri bohereje abana imbokoboko (Nta mafaranga y’ishuri babahaye),ibi bikaba byarabereye imbogamizi abayobozi b’ibigo by’amashuri aho abana biga bacumbikirwa.

Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko ubwo abaturage bari muri gahunda ya Guma mu rugo, ubuyobozi bw’akarere bwabasabye gutanga ibiribwa byose byari mu bubiko bikagaburirwa abatishoboye ndetse n’abandi bari mu kato none kuri ubu ibigo by’amashuri bikaba birimo kugorwa no kubona ibyo kugaburira abanyeshuri na cyane ko benshi baje batitwaje amafaranga y’ishuri.

Aba bayobozi bungamo ko na ba rwiyemezamirimo bari basanzwe bagemurira ibiribwa ibigo by’amashuri ngo barifashe bitewe nuko bibabereyemo imyenda myinshi ngo n’abemeye gutanga bike byaba bigaburirwa abana hari impungenge zuko icyizere bagiriye ibi bigo gishobora kuyoyoka kuko nta mafaranga yo kubishyura ahari.

Aha ni ho aba bayobozi bahera basaba ko leta yakohereza ibiribwa mu bigo by’amashuri byo kugaburira abana cyangwa se Minisitiri w’uburezi agatanga itangazo rivuguruza imvugo yakoresheje bwa mbere kuko ababyeyi bayishingiyeho bakanga kwishyura.

Iki kibazo nubwo kigaragajwe n’abayobozi b’ibigo byamashuri byo mu karere ka Rusizi , birashoboka ko hari n’ibindi bigo hirya no hino mu gihugu bagihuriyeho,ibi bikaba bitanga umukoro ku bafite uburezi mu nshingano zabo wo kureba uko cyakemuka vuba dore ko abanyeshuri bagiye kumara amezi atanu bari kwiga ibishobora kuzagorana niba batangiye gutaka ikibazo cy’ibiribwa hatarashira icyumweru amashuri asubukuwe.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top