Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Ugushingo 2019 hirya no hino mu Rwanda abana basoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza batangiye ibizamini bya leta bisoza iki cyiciro.
Atangiza ibi bizamini ku rwego rw’igihugu, mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac MUNYAKAZI yavuze ko minisiteri y’uburezi yishimira ko umubare w’abanyeshuri bakoze iki kizamini cya leta gisoza amashuri abanza wazamutseho 11.9% muri uyu mwaka wa 2019 ugerereranyije n’umwaka ushize.
MUNYAKAZI yavuze ko impamvu umubare w’abakoze iki kizamini wazamutse ngo byaturutse kuri gahunda ya Leta yo gusubiza mu mashuri abana bari barayavuyemo.
Ministeri y’uburezi ivuga ko uyu mwaka w’amashuri wa 2019, ikizamini cya leta gisoza aya mashuri abanza cyakozwe n’abanyeshuri 286 087.
Barimo abahungu 131 748, n’abakobwa 154 339 .
