Abantu batandukanye bakomeje kutavuga rumwe ku birebana no guhana abana ,ababyeyi n’abarimu bahuriza ku kuvuga ko ubu abana badohotse batacyumvira bitewe n’uko uburyo bwo kubahana bworohejwe cyane , ku buryo nta mwana ugitinya gukosa bitewe n’uko umuhannye bishobora kugukoraho. Ni mu gihe inzego z’ubuyobozi zo zamagana zivuye inyuma ibihano bihabwa umwana harimo n’inkoni,ngo kuko inkoni ivuna igufwa itavuna ingeso.
Ababyeyi batandukanye bagaragaza ko abana b’ubu abenshi bigize indakoreka ngo ntibagipfa kumvira, bitandukanye na mbere ngo uretse no guhana umwana w’undi n’uwawe ngo ushobora kumuhana bikagukoraho mu gihe yaba akureze ko wamuhannye umuhanishije ikinyafu cyangwa inkoni.
Si ikibazo cyibazwa n’ababyeyi gusa kuko n’abarimu barakigaragaza ko kibangamiye uburere n’uburezi bakurikije uko bo bize , ngo amabwiriza yo kudahana umwanya hakoreshejwe ubwo buryo bwo kumukubita cyangwa kumuha ibihano bimubabaza ngo afite ingaruka mbi ku myigire nk’uko umwe mu barangije uburezi abivuga.
Aba bana bavugwa bo bicecekeye, nubwo badashyigikiye ibi byifuzo bya bamwe mu babyeyi n’abarezi byo kubashyira ku nkoni nk’uko ababarera bo bazikubiswe ariko zikabagirira umumaro ukurikije uko bamwe babihamya , hari abemeza ko hari abana bananirana bagahitamo kwiyobora.
Minisiteri y’uburezi ivuga ko hari uburyo bwinshi bugamije kwereka umwana ko ibyo akora bitemewe akaba yakwikosora . Aha ni ho Dr. Eugene MUTIMURA Minisitiri w’uburezi, avuga ko inkoni ivuna igufwa itavuna ingeso .
Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE na we ashimangira ko ikibando ku mwana ngo kigomba kuba ikizira burundu ,ngo birashoboka ko umwana ashobora guhabwa igihano kikamwigisha ,kikamugirira umumaro ndetse kigafasha n’abandi aho kumukubita inkoni.
