Uburezi

Rwanda: Hari abakemanga ireme ry’uburezi ritangirwa muri kaminuza zigenga

Photo

Athanase MUNYARUGENDO

Mu bihe byo hambere umunyeshuri wasohokaga muri kaminuza yafatwaga nk’umuntu waminuje ibyo yize, ku buryo yajyaga ku isoko ry’umurimo agakora ibyo yigiye adategwa ,gusa uko imyaka ishira indi igataha hari abavuga ko ibyo bigenda biba amateka bitewe n’ireme ry’uburezi.

Aho abaturage baganiriye na TV na Radio One batunga agatoki cyane ni muri kaminuza zigenga, dore ko bazishinja gushyira imbere inyungu kurusha ireme ry’uburezi.

Ibi aba baturage bavuga bishimangirwa n’umuyobozi w’amashuri makuru na za kaminuza Dr Rose Mukankomeje usaba abashinga za kaminuza zigenga kujya batangirana amafaranga ahagije kurusha uko bategereza ubushobozi mu banyeshuri bazigisha nkuko yabigarutseho mu kiganiro Urubuga rw’itangazamakuru cyahise ku ISANGO STAR.

Dr Kabera Callixte ,umuyobozi w’ihuriro rya kaminuza zigenga mu Rwanda we avuga ko kuba abanyeshuri bagera muri Kaminuza bagasohoka bamwe badafite ireme ry’uburezi baba bategerejweho ngo ahanini usanga byarapfiriye hasi.Uyu muyobozi yongeyeho ko abatangiza kaminuza zigenga baba batarajwe ishinga n’inyungu gusa, ko inyinshi nta n’umubare mwinshi w’abanyeshuri wazifasha kunguka ku buryo byafatwa nk’ubushabitsi bamwe bita Business mu ndimi z’amahanga.

Naho ku ireme ry’uburezi, uyu muyobozi avuga ko Kaminuza zigenga inyinshi zitagira ibikoresho bihagije byo gufasha abazigana.

yagize ati:” Ikindi ntasubije nuko kaminuza zigenga nta ziratanga dividendes(Kungukira abazishinze) kuko ntayo iragera ku bikorwaremezo nka Laboratoires n’amasomero ndetse na Computers byifuzwa kuko nta kaminuza yakunguka idafite byibuze hejuru y’ibihumbi bitanu by’abanyeshuri ushingiye ku mafaranga bishyuza. Ababivuga ko ari Business ayo mashuri ntabyo bazi .Ijoro ribara uwariraye.”

Ingingo y’ibikorwaremezo igarukwaho na Dr kabera nk’inzitizi y’ireme ry’uburezi muri za kaminuza zigenga ,usanga hari zimwe muri za kaminuza zigenga zifite ibikorwaremezo byose bikenewe bifasha umunyeshuri kwiga neza akanagira icyo arangizanya kimufasha ku isoko ry’umurimo.

Kuba hari kaminuza zidatanga umusaruro, byanagarutsweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi bakuru wabaga ku nshuro ya 17, aho yavuze ko atumva impamvu mu Rwanda hari kaminuza nyinshi ariko wareba umusaruro wazo ukawubura,icyo gihe ni bwo minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yashimangiye ko koko hakwiye kugira igikorwa kuko bitabaye ibyo mu myaka 15 “ushobora kuzashaka uwo ugira Meya ukamubura”.

Mu minsi ishize Minisiteri y’uburezi yahagaritse kaminuza eshatu zigenga ari zo UNIK, Christian university of Rwanda na Indangaburezi College of Education zose zisangiye amakosa yo kudindiza ireme ry’uburezi.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa kaminuza ebyiri za leta mu gihe iz’igenga ari 26.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top