Ubutabera

Burera: Umuganga arakekwaho kwica umwana nyuma yo kumusambanya

Photo

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwabwiye TV/ radio1 ko rwataye muri yombi umugabo wari usanzwe ari umuganga mu mujyi wa Musanze bikekwa ko ari we wihishe inyuma y’urupfu rw’umwana w’umukobwa wo mu karere ka Burera wari ufite imyaka 17 y’amavuko, uherutse kuburirwa irengero n’umuryango we akongera kuboneka nyuma y’iminsi itatu yishwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko wakomokaga mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera, umuryango we wabanje kubura nyuma akaza kuboneka mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze ari umurambo bigakekwa ko yishwe.

Kuri ubu abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko batunguwe no kubona nyuma y’iminsi ibiri bashyinguye haje irindi tsinda ry’abantu bakeka ko ari abagenzacyaha bababwira ko hari ibindi bimenyetso bakeneye ku murambo bikaba ngombwa ko bawutaburura.

Ibi ngo byabateye kwibaza icyakozwe mbere mu gihe bakibona umurambo babonye ujyanwe mu bitaro bya Ruhengeri babwirwa ko ugiye gukorerwa isuzuma, bigatuma batekereza ko icyo gihe baba barabeshywaga nta suzuma uyu murambo wari wigeze ukorerwa, icyakora umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri utari ufite amakuru ko uyu murambo waba warongeye gutabururwa avuga ko mu gihe bawakiraga bawukoreye isuzuma ryose risabwa gusa ngo raporo yaryo yo ikaba yaragombaga gushyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rwabashyikirije uyu murambo.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha RIB yabwiye TV na Radio1 ko impamvu y’itabururwa ry’uyu murambo ari uko hari ibimenyetso by’inyongera uru rwego rwari rukeneye byisumbuye mu bikubiye muri raporo y’isuzumwa ryari ryakozwe n’ibitaro bya Ruhengeri kandi ibi ngo bakaba barabanje kubivuganaho n’umuryango wa nyakwigendera. Uru rwego kandi ruvuga ko rwamaze guta muri yombi umugabo wari usanzwe ari umuganga bikekwa ko ari we waba waragize uruhare mu iyicwa ry’uyu mwana w’umukobwa yabanje no kumusambanya

Nubwo abagize uyu muryango nabo bavuga ko kongera gutaburura umuntu wabo bari bamaze iminsi ibiri bashyinguye byongeye kubashengura nk’ibintu bidasanzwe mu muco nyarwanda bavuga ko bitabahungabanyije cyane kuko nabo ikibaraje ishinga ari uko babona ubutabera ku muntu wabo bahamya ko yishwe.

Umurambo w’uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 17 y’amavuko ageze mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye, wagaragaye ku itariki ya 2 Ugushyingo 2020, habura iminsi icyenda ngo umwaka wuzure na musaza we akurikira apfuye urupfu rw’amarabira bikekwa ko yarozwe ku itariki ya 11 ugushyingo 2019, uwo nawe kandi akaba yari ageze mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye.

Aba bombi imva zabo zirabangikanye inyuma gato y’igikari cy’ababyeyi babo bifuza kubona ubutabera buboneye ku bugizi bwa nabi bakomeje gukorerwa.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top