Ubutabera

Huye-Simbi: Ubutabera ntibwubashye igitekerezo cya perezida Kagame

Photo

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye baratabaza inzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu kubera kwirukanwa mu masambu y’ababyeyi babo gakondo ,bakirukanwa n’uvuga ko hahoze ari iwabo mbere y’1959 ngo afatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze n’abashinzwe umutekano.Mu gihe iyi miryango yibaza aho izerekeza, ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko aba batsinzwe bagomba kwemera bakareka isambu itari iyabo.

Aba baturage ikibazo cyabo gishingiye ku mateka,yasizwe n’umwami Mutara wa III Rudahigwa wakuyeho ibikingi, nkuko bigaragara mu ibaruwa uwahoze ari Burugumesitiri yanditse 2010 avuga ko ari we wahatanze byemejwe n’inama y’icyari komini yari ayoboye.Iyi miryango ihatuye ivuga ko ibisekuru ikomokaho byahatujwe mu 1963 bahahawe na leta kuko hari ahoze ari ibikingi mbere yuko umwami Rudahigwa ahasaranganya abaturage batari bafite aho kuba icyo gihe , kuri ubu hakaba habarizwa mu midugudu ibiri ari yo Umurera na Kigarama.

Nyuma ngo haje kuza uvuga ko hahoze ari ahabo,maze binyuze mu manza abunzi bemeza ko abahatuye batsinzwe bityo ko bagomba kuhava,bikomereza mu rukiko rw’ibanze rwa Ngoma na ho baratsindwa ngo batambamirwa mu kubona ibituma bajurira ku gihe birangira hafashwe umwanzuro ko batsinzwe. Bamwe barirukanywe nyuma yo gusenyeshwa ku ngufu,ariko benshi ntibajya kure baracumbika kugeza ubu isambu bavuga ko banze kuhava kubera ko bo n’ababakomokaho bazi ko ari ho iwabo,ngo batabona aho berekeza.

Iki ni ikibazo n’ubuyobozi bwose kugera ku karere bahora bazamo,dore ko ubu noneho iminsi 25 bahawe ngo batange isambu n’ibyangombwa igiye gushira ,bidakozwe ngo hari ibintu bibi babwiwe bazakorerwa ku ngufu,nkuko babimenyeshejwe mu nama baheruka kugirana n’ubuyobozi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye buravuga ko aba baturage batsinzwe kandi batagomba kwigomeka ku myanzuro y’inkiko.Cyakora Kamana Andre umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko nanone hakurikijwe ibibazo nk’ibi bihora byumvikana,bityo n’abakora mu nkiko bakwiye gushishoza,maze bakareba urubanza bagiye guca niba rudakemura ikibazo cy’umuntu umwe ariko ruteza ikibazo mu bantu benshi.

Ikibazo giteye nk’iki si mu karere ka Huye gusa,kuko cyumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu.Gusa mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze wabaye tariki ya 28 Werurwe 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko bigomba guhagarara,ko bidakwiye ko umuntu aza yitwaje ko isambu yahoze ari iy’iwabo mu myaka isaga 50 ishize ,ngo ashinge urubanza yimure abatuye umusozi wose. Aha ikibazo nk’iki yari akibajijwe n’umwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’umurenge wo mu karere ka Nyagatare.Aha ni ho yabwiye minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye ko adashaka kongera kumva iki kibazo cy’isaranganya ry’ubutaka cyafashweho umwanzuro mu buryo buri politiki ko atari ikibazo cy’abacamanza aho yagize ati"... Muvaneho akajagari bigomba guhagararara....ntabwo tuzahora muri ibi"

Minisitiri Busingye yasubije Perezida Kagame ko mu mwiherero w’inzego z’ubutabera, iki kibazo bagifasheho umwanzuro ukwiye bityo ko kitazongera kumvikana mu bice bitandukanye by’igihugu. Busingye yavuze ko amategeko atandukanye arimo n’ayasinyiwe Arusha muri Tanzaniya avuga ko umuntu wahunze nyuma agahunguka leta imutuza ariko ko adasaba aho yahoze atuye mu mwaka wa 1959 ngo bahamuhe mu gihe hari abandi bahatuye.

Mu gihe aba baturage bo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye ku minsi bahawe yo kuhava hasigaye 5 gusa baracyatakambira umuvunyi mukuru nk’imwe mu nzira ngo bumva basigaranye yabagenzurira ibyo kuri bo bafata nk’akarengane.



Andika / Soma Ibitekerezo 0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru Twaguhitiyemo

TV1 started operating in February, 2014 with a wonderful vision to be the best educative and entertaining TV station in Rwanda. Our strategic goal is to attract the Rwanda population to a new level of not only national, but also international awareness. Our mission as TV1 is to contribute to the development of Rwanda through the amazing programs we air on television.

Copyright © 2019 All right reserved to TV & Radio 1 - At the Heart of Content!.

To Top